RFL
Kigali

Babou Melo yahurije Arsene Tuyi, Serge n’abandi mu gitaramo cyo gutanga igitambo gishimwa n’Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2019 10:09
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Babou Melo yahurije mu gitaramo A living sacrifice of worship [ASW] kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, abaramyi b’amazina azwi Christian Irimbere, Danny Mutabazi, Arsene Tuyi na Serge Iyamuremye na T.I.C Drama Team.



Babou Melo w’imyaka 20 y’amavuko asengera kuri Light Church Kabuga ari naho iki gitaramo A living sacrifice of worship [ASW] kizabera. Amaze imyaka ibiri mu rugendo rw’umuziki wo kuramya Imana.

Azwi cyane mu ndirimbo nka “Amagambo yawe”, “Ntahinduka”, “Wandemeye ishimwe” n’izindi. Yandika indirimbo yibanze ku buzima bwa buri munsi n’ibintu azi neza byabayeho nk’ubuhamya n’ibindi nkabyo cyangwa ngo hari igihe ‘Imana ikwihera message’.      

Ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo kigiye kuba. Kuri iyi nshuro yagiteguye afashijwe na Sky Label baherutse kugirana amasezerano bamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Babou Melo yatangaje ko yiyemeje gutangiza ibi bitaramo abonye ko hari abakoresha imibiri yabo byinshi bitandukanye bidahesha Imana icyubahiro. 

Ati “…Ndibaza nti kubera iki tudashobora gukoresha imibiri yacu nk’ibitambo bizima ku Mana ariko kuyikorera tuyiramya no guhimbaza izina ryayo. Nifashishije ijambo Pawulo yambwiye ab'i Roma abakangurira gutanga imibiri yabo nk’ibitambo bizima (Abaroma 12:1).”

Uyu muhanzi avuga ko yanateguye iki gitaramo ashyize imbere kwiyegereza urubyiruko n’abandi baba mu bikorwa bitandukanye byo kwishimisha ariko ntibibuke guha Imana umwanya Imana mu buzima bwabo.

Ati “..Benshi turara mu tubyiniro tukabyina tugakora ibintu byinshi bitandukanye, tubyina. Kubera iki amaguru yacu atabyinira Imana?. Kubera iki akanwa kacu kataririmbira Imana? Kubera iki amaboko yacu atazamurira Imana icyubahiro niba dushobora kubikora ahandi?

Avuga ko ku nshuro ya mbere ategura iki gitaramo cyo gutanga igitambo cyizima gishimwa n’Imana cyagenze neza byanatumye yiyemeza gukomeza gutegura ibi bitaramo bifasha abantu gukoresha imibiri yabo baramya Imana mu buryo bwimbitse.

Kuva yatangira muzika amaze gukora n’abahanzi batandukanye nka Tonzi, MD, Aline Gahongayire, Karyango Bright, Olivier Roy n’abandi benshi.

Amezi atatu ashize afitanye amasezerano na Sky Label bamaze kumukorera indirimbo imwe yise ‘Wandemeye ishimwe’ banafatanyije gutegura igitaramo ‘A Living Sacrifice of Worship’ ku nshuro ya kabiri.

Gakwaya Umuyobozi wa Sky Label, avuga ko yahisemo gukorana na Babou Melo ashingiye ku kuba ‘afite ireme ry’umuhanzi yashakaga, ato "Arakikijwe n’ubuhamya bw’itorero burabyemeza.”

Avuga ko ari umuhanga kandi ko ari umunyamuziki ubikunda uzi no kwicurangira bimwe mu bicurangisho by’umuziki. Kwinjira muri iki gitaramo ni 3,000 Frw muri VIP na 2,000 Frw mu myanya isanzwe. Iki gitaramo kizaba kuwa 24 Ugushyingo 2019. 

Umuhanzi Babou Melo ubarizwa muri Sky Label


Babou Melo ku nshuro ya kabiri yateguye igitaramo 'ASW'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "WANDEMEYE ISHIMWE" YA BABOU MELO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND