RFL
Kigali

RIB yataye muri yombi umuyobozi w'ishuri ry'Abadive ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini itungirwa agatoki n'ahandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2019 16:00
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki 06/11/2019 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi w'Ishuri rya Collede Adventiste de Gitwe ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.



Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter yavuze ko Nshimiyimana Gilbert umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe akekwaho guhatira abana kuyoboka idini. RIB yanditse iti "Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafashe umuyobozi w'ishuri (College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n'uburenganzira bw’umwana, ihame ry'uburezi ndetse n'amahame agenga amadini."

RIB yaboneyeho kwibutsa abanyarwanda bose n'ibigo by'amashuri ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze no kwihitiramo idini. Bati "Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha ruboneyeho kwibutsa ibigo by'amashuri n'abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini. Barakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira."

Nyuma yo gutangaza ko yataye muri yombi uyu muyobozi, RIB yatungiwe agatoki ahandi hashobora kuba hari ikibazo nk'iki mu bigo by'amashuri. Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter bagaragaje ko iki kibazo kitari gusa muri Callege Adventiste de Gitwa ahubwo ko kiri mu mashuri hafi ya yose y'abihayimana. Uwitwa Swaleh Claude Uwihirwe yashimiye RIB ku kazi keza yakoze, amenyesha RIB ko mu mashuri ya Kiliziya Gatolika abanyeshuri bategekwa kwitabira Misa.

Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier Popote yavuze ko muri kaminuza ya AUCA mu masomo yigishwa harimo n'icengezamadini. Yanavuze ko aho yize ku Nyundo iki kibazo cyari gihari. Yanditse ati "Mugenzure no ku yandi mashuri y'abihayimana murasanga hose ari ko bimeze. Nize muri Ecole d'Arts de Nyundo, byari itegeko kujya mu misa hatitawe ku itorero usengamo. Hirya aha i Masoro muri kaminuza y'Abadivantisti ya AUCA mu masomo yigishwa harimo n'iry'icengezadini."

Ngabo Innocent yagize ati "Niba guhatira abana kuyoboka amadini ari icyaha, mukomeje iperereza mwasangaabayobozi b'ibigo byinshi byo mu Rwanda bakora icyo cyaha. Sam Imfura yanditse ati "RIB ibizakore investigation mu bigo byose bishamikiye ku madini kuko si muri College ya Gitwe gusa bahatira abana gusenga n'abize mu ba padiri bazi uko bari babayeho na nyuma y'akazi abakora muri institutions zishamikiye ku matorero runaka bahatirizwa gutanga icyo cumi."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gratien banyangiriki4 years ago
    Uko biri kose ntawuhatira undi idini buri wese afite burenganzira bwo kwihitiramo
  • Mucyo4 years ago
    No muri adventiste ingoma(huye)umuyobozi yabujije abarimu kujya mumunsi mukuru wa mwarimu,ngo kuko wabaye ku wa gatandatu,abarimu ntibawujyiyemo kuko yababwiye ko ujyayo bazamwirukana,murakoze





Inyarwanda BACKGROUND