RFL
Kigali

Arsenal: Xhaka yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni gihabwa Aubameyang

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/11/2019 15:32
0


Rutahizamu w’umunya Gabon Pierre Emerick Aubameyang niwe wahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga mu ikipe ya Arsenal nyuma yuko uwari kapiteni w’iyi kipe Granit Xhaka yambuwe ubu burenganzi kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino Arsenal yanganyije na Crystal Palace ibitego 2-2.



Nyuma yuko abafana ba Arsenal bagaragaje ko batishimiye imyitwarire ya Granit Xhaka ku mukino wa Crystal Palace yasohotse mu kibuga anabatutse, maze nabo bakajya ku mbuga nkoranyamaba bamubwira amagambo ateye ubwoba yuzuyemo urugomo, nawe agaca bugufi akabasaba imbabazi ababwira ko yabitewe n’umujinya, ntacyo byahinduye ku cyifuzo cyari cyatanzwe n’abafana benshi ba Arsenal cyo kumwambura igitambaro cy’ubukapiteni.

Kuri uyu wa Gatatu umutoza Unai Emery yatangaje ko Kapiteni mushya w’ ikipe ya Arsenal ari Pierre-Emerick Aubameyang. Aganira n’itangazamakuru Emery yagize ati: "Ubu dufite aba kapiteni bane muri Arsenal, Aubameyang, Hector Berlin, Lacazette na Ozil gusa uwa mbere ni Aubameyang Granit Xhaka twaganiriye muri iki gitondo mubwira ko atakiri Kapiteni wa Arsenal ariko tugikeneye uruhare rwe mu kibuga, kandi yanyumvise yubashye umwanzuro wafashwe”.

Granit Xhaka ntari mu bakinnyi bifashishwa uyu munsi ku mukino wa Europa League Arsena iza gukina na Vitoria Guimaraes, umukino uteganijwe kubera muri Portugal.

Ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota ku rutonde rwa Shampiyona y’ubwongereza. Iyi kipe ikaba iri kwitegura umukino ukomeye ku wa gatandatu bazakina n’ikipe ya Leicester City iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona kuri ubu.


Xhaka yambuwe igitambaro cy'ubukapiteni kubera imyitwarire mibi


Aubameyange yahise ahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be nka kapiteni


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND