RFL
Kigali

Nyagatare: 'Afro Ark' ya Iribagiza witabiriye Miss Rwanda yabaye ikiraro ku babana n'ubwandu bwa SIDA n’ababitaho

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/11/2019 16:33
0


Umuryango utegamiye kuri Leta Afro Ark ukorana bya hafi n’abaturage watangije ubufatanye n’Akarere ka Nyagatare ugiye gutangiriramo imirimo yo gufasha abahatuye kubona serivisi z’ubuzima hagamijwe kugabanya ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ngaruka ziva mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.



Ibi biganiro byabaye kuri uya wa 5 Ugushyingo 2019 byahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye izu ubuyobozi, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abakora umwuga w’ubuvuzi ku karere ndetse no ku bigo nderabuzima mu mirenge itandukanye y’aka karere.

By’umwihariko abareberera ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA umunsi ku munsi hakirirwamo umufatanyabikorwa mushya ariwe AFRO ARK ugiye gushyira itafari kurindi mu gufasha guhuza inzego z’ubuvuzi ndetse n’iza abaturage bakabasha guhabwa serivisi z’ubuzima nta nkomyi.

Imwe mu mpamvu ikomeza ubwiyongere bw’aka gakoko gatera SIDA harimo ko abakora umwuga wo gucuruza imibiri yabo (uburaya) bagihura n'inzitizi zo kubona uburyo bwo kwikingira mu buryo bukwiye bityo bikababera inzitizi ari nako barushaho bamwe muri bo bananduye gukwirakwiza aka gakoko.

Impuguke mu mategeko ndetse no mu Burenganzira bwa muntu, Mutoni Fidele yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zimbarutso y’agakoko gatera SIDA ari uburyo abakora umwuga wo kwicuruza bakumirwa mu muryango mugari by’umwihariko mu cyaro bityo bikabera intambamyi uburyo bwo kubafasha mu bwirinzi bakabaye babona udukingirizo byoroshye aho kubabera umutwaro ndetse no kubatera ipfunwe mu kugasaba.

Hagarajwe ko bamwe bagira urwicyekwe mu kujya gushaka agakingirizo mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ubwoba bw’amagambo y'inkurikizi ku baturanyi babo bikaba byarushaho koroha cyo kimwe nko mu mujyi wa Kigali hirya no hino mu cyaro hagakwirakwiza utuzu duto (Kioske) twagenewe korohereza abashaka izo serivisi.

Muri iki kiganiro kandi nyunguranabitekerezo harebwe icyakorwa mu guhangana ni ikwirakwiza ry’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA izi nararibonye zagaragaje ko hakwiye kujya habanza kwigisha bikaba ndetse guhozaho aho kugirango inzego z’umutekano zifate abakora umwuga w’uburaya zibajyane mu bigo ngorora myitwarire (Transit Center).

Mu gihe babajyanye bakabanza bakamenya neza niba uwo batwaye abana ni ubwandu bwa gakoko gatera SIDA kugira ngo ajye akurikiranwa ahabwe imiti uko bikwiye. Iribagiza Patience ni umwe mu bakobwa bahagarariye intara y’Iburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017. 

Niwe washinze umuryango utegamiye kuri Leta wa AFRO ARK ufite mushingano umushinga ureberera uburenganzira bw’ababana na Virus itera SIDA ndetse ugakangurira abangavu n’urubyiruko muri rusange kwirinda inda zitateganyijwe.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yavuze impamvu nyamukuru zo guhitamo akarere ka Nyagatare by’umwihariko mu murenge wa Matimba ahagaragara imibare iri hejuru y’ababana n'ubwandu.

Yagize ati: “...Twe nka  AFRO – ARK tugiye kurebera hamwe impamvu nyamukuru abantu badakunda kwipimisha, nitumara kubona ahari icyuho tuzagerageza uburyo twatanga umusanzu hagamijwe kugabanya umubare w’abantu bandura agakoko gatera SIDA ndetse n’ipfu zabo.”

Umuforomokazi wita ku babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku kigo nderabuzima cya Matimba, Rubaduka Francine asanga impamvu uyu murenge wa Matimba ugaragaramo igipimo kiri hejuru kurusha ahandi mu yindi mirenge ari imiterere yawo.

Ati: “Matimba ni ahantu hatuwe cyane abenshi baba baturutse mu mpande hirya no hino bakaza kuhakorera hari n’abaturuka Uganda hari igihe bazaga nabo kuko uyu murenge uhana imbibi n’icyo gihugu bityo rero bigatuma hari benshi bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere bwari buhagarariwe muri iyi nama n'Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri aka karere Kamanzi Elia asanga kuri ubu bwarashyizeho ingamba mu guhangana n'iki kibazo hibandwa ku rubyiruko gusobanukirwa imihindagurikire y’imibiri yabo gusa agaragaza nanone imbogamizi iterwa n’amakimbirane mu muryango.

Ati: “Iyo ababyeyi badakurikiranye neza umwana ashobora kugwa muri ibyo byago agashukwa akaba yaterwa inda akagira ubuzima butari bwiza muri ibyo bihe kandi burya ahaca inda ni naho haca ubwandu bwa gakoko gatera SIDA.”

Nk'uko bigaragara mu Rwanda habarurwa abantu bagera kuri 3% babana n’ubwandu bwa gakoko gatera SIDA by’umwihariko mu karere ka Nyagatare ari nako gafite ubuso bunini gusumbya utundi turere mu Rwanda.

Hagaragara kandi ni umubare munini w’abagatuye bagera kuri 465,855 barimo abi igitsina gabo bagera kuri 228,325. Ni mu gihe igitsina gore cyo kiri ku kigero cya 237,530 nk'uko bigaragara mu bushakashatsi bw’ikigo k’igihugu kibarurishamibare NISR mu mwaka wa 2012.

Muri aka karere kugeza mu Ukwakira  2019 habarurwaga abaturage barenga 6293 babana n'ubwa gakoko gatera SIDA bazwi mu gihe hari undi mubare uba utaripimisha ku bushake agakoko k’ubu bwandu.

Iribagiza Patience Umuyobozi w'Umuryango Afro Ark

Kamanzi Elia Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyagatare

Bamwe mu bakuriye ibigo Nderabuzima byo mu karere ka Nyagatare

Lt. Thomas Nshimiyimana

Impuguke mu Burenganzira bwa Muntu n'amategeko


Umwanditsi: Eric RUZINDANA – INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND