RFL
Kigali

Ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Deborah

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/11/2019 17:55
4


Deborah ni izina rikomoka ku rindi zina ry’igiheburayo Dvora bisobanura Uruyuki” bisobanura ubwenge cyangwa se umugore w’umutima. Umuntu witwa Deborah aba ri wa muntu utuje kandi w’umukozi cyane ibintu bye abikora neza ntawe arebeyeho akabikorana ubushishozi.



Deborah iyo ahuye n’ikibazo amenya uburyo akigobotoramo mu ituze gusa hari igihe kimutungura bigatuma akonja ntagenzure neza amarangamutima ye bigatuma akora icyo atatekereje neza ariko ntabwo ibibazo bimuherana.

Deborah afite amaraso akundwa cyane, aharanira icyo ashaka mpaka akigezeho, akunda umuryango we cyane ndetse agira inshuti nyinshi bitewe n’amarangamutima agira amutera kugira umutima mwiza no kwiyoroshya mu bandi akumva ibibazo bya bagenzi be.

Avugisha ukuri ndetse akavuga icyo atekereza adaciye ku ruhande. Ba Deboraha bakunda kuba beza cyane ndetse bagakurura abasore, ntibakunda ibintu ariko bakora ibishoboka ngo bagaragare neza mu bandi, ubabona wese abatindeho.

Iyo bakiri bato bakurana amatsiko menshi n’utubazo twa hato na hato. Deborah azi icyo ashaka kandi ashyirwa akigezeho, akora uko ashoboye akamenya inzira yacamo kugira ngo agere ku cyo yifuza.

Nubwo biba bigoye, Deborah amenya amakosa ye ndetse akagerageza no kuyakosora, icyo atazi ni uburyarya no kubeshya avugisha ukuri ikimuri ku mutima kandi akavugira aho cyaba kibi cyangwa se cyiza apfa kuba ari ukuri, iyo ari mu rukundo ibyo bituma umukunzi we amugirira icyizere gihambaye.

Mu byamamare bifite izina Deborah harimo: Deborah Harry, Deborah Kerr, Deborah Jevans, Deborah Barrymore, Déborah François n’abandi benshi.

Src: lefigaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwagasana andre4 years ago
    Deborah wange se ko yabayumuswa mwishuli nzakoriki? Kugira ngo agaruke(yiga mum aka wa kabiri agiye kujya muwagatatu primary) mungirinama icyo nakora kandicyigo yigaho bigisha neza pe!!!
  • Furaha zawadi3 years ago
    Byizacyane beee!!!🤗
  • Deborah5 months ago
    Muganirize Deborah wawe kandi umwiyegereze cyane urebe aho afite intege nkeya uhamufashe… ikindi mwerekeko ashoboye araza gutsinda humura. Urakoze! Andre
  • uwamahoroeugenie311@gmail.com3 months ago
    Nibyo ba Deborah baritonda ni nabahanga





Inyarwanda BACKGROUND