Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 27 bagiye kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino 2 u Rwanda rufite mu gushaka tike yo kuzitabira imikino y’igikombe cya Africa 2021. Kuri uru rutonde haragaragaraho Habarurema Gahungu uhamagawe bwa mbere na Emery Mvuyekure.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda
iritegura imikino ibiri iri imbere mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cya
Afurika 2021, kizabera muri Cameroon. Amavubi
azakina na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo,
ahite agaruka mu Rwanda kwakira Cameroon nyuma y’iminsi 3 tariki ya 17
Ugushyingo i Nyamirambo.
Emery Mvuyekure ukinira
ikipe ya Tusker yo muri Kenya, ntiyaherukaga guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
kandi yaritwaraga neza bigaragarira buri wese ariko kuri iyi nshuro Mashami
Vincent yahaye agaciro ibikorwa bye mu ikipe ya Tursker dore ko ari umukinnyi
uyifatiye runini, aramuhamagara kugira ngo aze afashe byinshi ikipe y’igihugu
ku ruhande rw’izamu.
Emery Mvuyekure yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu nyuma y'igihe kitari gito yari amaze
Habarurema Gahungu
Emmanuel umaze gukina imikino 8 ya shampiyona mu ikipe ya Police Fc yagiriwe
icyizere n’umutoza w’ikipe y’igihugu amuhamagara bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u
Rwanda Amavubi.
Habarurema Gahungu yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu
Danny Usengimana umaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya APR Fc dore ko afite ibitego 4 mu mikino 7 muri shampiyona nawe yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu. Ally Niyonzima ukina muri Oman nawe yagarutse mu ikipe y’igihugu.
Mukunzi Yannick ukina mu
cyiciro cya gatatu muri Sweden wari
witabajwe ku mukino wa Seychelle akanatsinda kuri iyi nshuro ntiyigeze
ahamagarwa mu ikipe y’igihugu kubera ikibazo cy’uburwayi.
Urutonde
rw’abakinnyi 27 bahamagawe kwitegura iyi mikino
Abanyezamu (4): Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame
(AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker FC) na Habarurema Gahungu Emmanuel (Police
FC).
Abakina inyuma (8): Rwatubyaye Abdul (Colarado Rapids, USA), Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenia), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sportigng Club, Bangladesh).
Abakina hagati (8): Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Al-Bashaer Club, Oman), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali) na Manishimwe Djabel (APR FC).
Abataha izamu (7): Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge
(Petero Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjili (Emirates Club,
Qatar), Iyabivuze Osee (Police FC), Mico Justin (Police FC), Usengimana Danny
(APR FC) na Sibomana Patrick Pappy (Yanga SC).
Umwiherero uratangira ku
mugoroba w’uyu wa Gatatu mbere y’uko kuri uyu wa Kane hazakorwa imyitozo ya
mbere izabera kuri Stade Amahoro saa tatu z’igitondo (09h00’)
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baratangira
kuhagera kuri uyu wa Kane, abenshi bategerejwe mu mpera z’icyumweru nyuma
y’imikino ya za shampiyona bazakina mu makipe yabo.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO