RFL
Kigali

Uburyo karemano burinda uruhu rwawe gusaza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/11/2019 12:15
0


Niba hari ikintu abagore n’abakobwa bahuriyeho kandi kibabangamira cyane ni ukugira ubwoba bwo gusaza, ndetse no kugira munda hanini, usanga bose bavuga bati iyaba gusaza bitabagaho



Aha rero twababoneye uburyo bwiza bwakoreshwa mu kurinda uruhu gusaza ndetse n’ukubonye akagirango uri uw’ejo kandi ukuze

Utarinze ujya kwa muganga ngo bagutere inshinge zikurinda gusaza ndetse baguhe n’indi miti ishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe hari uburyo bworoheye buri wese kandi butagira ingaruka bwagufasha guhangana no gusaza k’uruhu rwawe

Mbere yo kubabwira uko mwaca ukubiri no gusaza k’uruhu,hari ubundi buryo bwiza wakoresha ufata uruhu rwawe neza nko kurugirira isuku iyo bitabaye ibyo usanga rusa nabi cyane, rukazana ibiheri, kurya indyo ituzuye nabyo biri mu bituma uruhu rwawe rusa nabi cyangwa se kurya ibintu byo mu nganda cyane ndetse n’amasukari

Kudasinzira neza nabyo byangiza uruhu rugasaza imburagihe, kutanywa amazi menshi nabyo biri mu bituma uruhu rusaza

Gutinda ku zuba cyane nabyo burya byangiza uruhu, icyo ukwiye gukora mbere yo gukoresha uburyo tugiye kuvuga, ni ukurinda uruhu rwawe kuba rwahura n’ingaruka tumaze kuvuga haruguru

Uburyo bwiza rero kandi bworoheye buri wese ushobora gukoresha mu kurinda uruhu rwawe gusaza ni ubu bukurikira:

Fata igisate cy’indimu, ufate n’ikiyiko cy’ubuki

Uko bikorwa:

Vanga neza bwa buki ushyiremo wa mutobe w’indimu noneho ubisige mu maso neza ku buryo ntaho usiga, wizere ko byageze mu mubiri neza, ubirekereho iminota 15, noneho uze kubikuraho ukoresheje amazi

Ibyiza ni ukubikora nijoro mbere y’uko ujya kuryama, mu cyumweru kimwe gusa uzaba umaze kubona impinduka ku ruhu rwawe

Kuko ari indium ndetse ari n’ubuki byose bifite ubushobozi bwo gukuraho umwanda ndetse n’utundi tukovu tuba ku ruhu, bifasha mu kugaburira uruhu no gutuma ruhumeka neza

Icyitonderwa: si byiza gukora ibi bintu ku manywa kuko indium izirana n;izuba cyane, uramutse ubikoze ukajya ku zuba bishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND