RFL
Kigali

Amerika: Rwatubyaye yatowe nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana ba Colorado Rapids

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/11/2019 10:59
1


Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Switchbacks FC Colorado Rapids yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul yatowe nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana mu mwaka wa 2019.



Abafana ba Colorado Rapids bahawe uburenganzira bwose kugira ngo bitorere umukinnyi wabigaragarije ubwabo mu mwaka wa 2019, amajwi menshi yahawe Rwatubyaye Abdul wageze muri iyi kipe nk’intizanyo ya Sporting Kansas nayo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abdul Rwatubyaye yahawe iki gihembo nyuma yo guhigika abandi bakinnyi bose bari bahanganye bakinana muri Colorado Rapids dore ko yabarushije amajwi menshi aza ku mwanya wa mbere, nkuko byahamijwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku rukuta rwabo rwa Twitter.


Rwatubyaye Abdul byitezwe ko azaba ari mu bakinnyi bazitabazwa ku mukino u Rwanda ruzakina na Mozambique ndetse na Cameroon mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2021, kibere muri Cameroon.



Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniraguha Bernardin 4 years ago
    ndumva Rwatubyaye ari kwitwara neza nakomereza aho.ikipe akinira niyo mucyicyiro cyakangahe ?ndavuga iya muguze ndetse niyo yatijwemo,afite amasezerano yimyaka ingahe ?gusa njye mbona yarazamuye urwego rwe ashobora nukuzerekeza muri shampiyona zikomeye Ku rwego rw'isi .





Inyarwanda BACKGROUND