Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Switchbacks FC Colorado Rapids yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul yatowe nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana mu mwaka wa 2019.
Abafana ba Colorado Rapids bahawe
uburenganzira bwose kugira ngo bitorere umukinnyi wabigaragarije ubwabo mu
mwaka wa 2019, amajwi menshi yahawe Rwatubyaye Abdul wageze muri iyi kipe nk’intizanyo
ya Sporting Kansas nayo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abdul Rwatubyaye yahawe iki gihembo nyuma yo
guhigika abandi bakinnyi bose bari bahanganye bakinana muri Colorado Rapids
dore ko yabarushije amajwi menshi aza ku mwanya wa mbere, nkuko byahamijwe n’ubuyobozi
bw’iyi kipe ku rukuta rwabo rwa Twitter.
Rwatubyaye Abdul byitezwe ko azaba ari mu bakinnyi
bazitabazwa ku mukino u Rwanda ruzakina na Mozambique ndetse na Cameroon mu
gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka wa 2021, kibere muri
Cameroon.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO