RFL
Kigali

Umukobwa wakunze nyirasenge ubu ni Google! Ben Nganji mu ndirimbo y’impuruza kuri Social Media

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2019 17:26
0


Kimwe mu bintu bishyizwe imbere muri iki gihe ni imbuga nkoranyambaga! Biragoye kubona umuntu udahugira kuri telefoni nibura iminota ibiri mu gihe cy’iminota icumi ashobora kumara aganira n’umuntu bari kumwe imbona nkubone.



Rimwe na rimwe harimo n’abo ubona bisetsa bonyine birutse ku byo basomye kuri instagram, whatsapp n’izindi mbuga ziri muri telefoni zigezweho. Imbuga nkoranyambaga ni nyambere mu birarura benshi, amafoto y’ubwambure n’imitoma itabarika n’ibindi n’iho binyuzwa.

Hari abavuga ko zatumye hari benshi bata umuco, uko bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bigahura n’uko bitwara mu buzima bwa buri munsi. Ibitekerezo bya benshi bihuriza ku gusaba ibinyuzwa kuri izi mbuga byagenzurwa.

Umunyarwenya, umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'injyana ya Reggae ubivanga na Gakondo, Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye mu muziki nka Ben Nganji, kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2019 yasohoye indirimbo nshya yise “Bagore beza” ifite iminota itatu n’amasegonda 35’.

Iyi ndirimbo iri mu njyana y’ikinimba nka nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Ben Nganji umwibuke mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Mbonye umusaza”, “Habe n’akabizu”, “Nsazanye inzara”, “Umwali umwaye”, “Uzabe umugabo” n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi anazwi cyane mu ruhererekane rw’urwenya yise ‘inkirigito’.

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA, ko kuva kera na kare, iyo umubyeyi yabaga agufatiye iry'iburyo mu myemerere y'umunyarwanda yagendaga atikanga yizeye ko u mubyeyi (W'umugore) amurinze kuko amufatiye iry'iburyo.

Ati “Abagore mvuga nta bandi, ni abo dukomokaho, batubyaye tukavuka, bakaturera tugakura none tumaze ‘kubyimba’ turatana.”

Avuga ko ‘Social media’ zahinduye imbata aho umuntu atatinya kuvuga ko bamwe zabahinduye ‘injiji’. Umuntu arakora impanuka aho gutabara bagafotora ngo babe aba mbere mu kugemurira za YouTube.

Ngo ibigwi by'ubugwari, ibigwi by'uburaya, ibigwi by'ubuhemu, ikwirakwizwa ry'ubusambanyi no kwamamaza abakora ibyoreka imbaga, n’ibyo urubyiruko rw’iyi minsi rushyize imbere. YouTube bayigize inzira yo gusebya ngo baratanga amakuru.

Ati “Arashaka kwamamara mu bitujyana ku manga”. Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze nk’impuruza ngo ababyeyi bafate iry' iburyo, abasizi bagaruke mu nganzo.

Agira ati “Buri we nasubize amaso inyuma arebe iyi Isi ya social media aho bose bigize abanyamakuru kuruta gutabara abato badukomokaho. Nyiranaka na ntuza ntibagiterwa ipfunywe no kwambara ubusa bakabukwiza ngo bamamare. Ndamagana abashaka kwamamara bamamaza amabi."

Ben Ngani aterura avuga ko ‘inkeshamasura y’imbuga nkoranyambaga yaba umpuhuza n’umuranga w’abasore. Umukobwa wakunzwe nyirasenge ubu ni Google! Abantu bose ubu babaye abanyamakuru ugwa mu kaga gutabara bagafotora

Avuga ko ‘slay queen’ yigaragaza ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa by’amashusho bitandukanye harimo no kubyina ariko ko adatega amaboko nka nyina wabo. Yibaza ku bana bato b’u Rwanda bamwigana ‘u Rwanda rw’ejo ruzarerwa nande’.

Ben Nganji yasohoye indirimbo nshya yise "Bagore beza"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA "BAGORE BEZA" YA BEN NGANJI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND