RFL
Kigali

"Nzahora nshima nubahe izina ryawe" Timamu mu ndirimbo nshya 'IBIHE'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/11/2019 13:46
0


Timamu Jean Baptiste wamamaye cyane mu ndirimbo 'Humura Mwana Wanjye' yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'IBIHE' aririmbamo ko azahora ashima izina ry'Uwiteka Imana atabitewe n'ibihe byiza cyangwa se ibihe bibi.



UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

Aganira na Inyarwanda.com Timamu yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kubwira abantu ko ku isi ibyiza n'ibibi bahura nabyo Imana iba yemeye ko bibabaho bityo akaba abasaba guhora bashima Imana mu bibi no mu myiza. Yagize ati: 

Mu buzima turimo ku isi ibyiza n'ibibi duhura nabyo Imana iba yemeye ko bitubaho sibiterwa n'uko tuba twakoze ibyo Imana ishaka cyangwa yanga, urugero shingiro ni Yobu. Mu bibi no mu byiza duhore dushima nubwo bigoye cyane gushima mu bibazo.

"Nzahora Nshima nubahe izina ryawe, sinzabiterwa n'ibihe byiza cyangwa bibi kuko ibimbaho byose Mana uba wabyemeye kandi ni nako wabigennye, ahatari ibihe byiza haba ibibi. Mana ungiriye neza umpishuriye ibanga umwanzi yakoreshaga ngo ananize, ubu singiciwe intege n'ibimbaho," Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya 'Ibihe' ya Timamu.


Timamu aheruka kumvikana cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2017 ubwo yakoraga igitaramo yatumiyemo umuhanzi w'icyamamare mu karere, Pastor Munish Faustin wamamaye cyane mu ndirimbo 'Yesu ni mambo yote'. Iki gitaramo Timamu yise 'Humura Mwana Wanjye Live Concert' cyabereye ku Gisozi kuri Dove Hotel tariki 3 Ukuboza 2017. Nyuma yacyo, Timamu ntiyongeye kumvikana, gusa kuri ubu agarutse mu ndirimbo nshya yise 'Ibihe'.


Pastor Munishi ubwo yari mu Rwanda mu gitaramo cya Timamu

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'IBIHE' YA TIMAMU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND