RFL
Kigali

Abakobwa gusa: Dore ibimenyetso 5 bikwereka ko agukunda cyane ariko atabasha kubikubwira

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/11/2019 14:30
1


Ubusanzwe urukundo ntirubaho ahubwo ibimenyetso byarwo ni byo byigaragaza, hariho abantu mu miterere yabo badashobora gutobora ijambo 'Ndagukunda' ahubwo bagerageza kwereka abakunzi babo ko babakunda mu bikorwa gusa.



Ibi ni bimwe mu bimenyetso bikwereka ko agukunda ariko atabasha kubikubwira:

1. Agusohokana kenshi: Umusore nagusaba ko musohokana kandi akabikora kenshi ndetse akakubwira imishinga ye yose burya we yamaze kukubona nk’urugingo rwe. Nubona akunda kukugisha inama kuri buri kimwe uzamenye ko akubona nk’umujyanama we w’ibihe byose nubwo atabasha kukubwira ko agukunda.

2. Arakubaha: Nubona umusore agerageza kukubaha cyane ndetse akabanza no kugusaba uruhushya rimwe na rimwe rwo gukora ikintu runaka, akaba nta kintu yakora atakugishije inama ndetse mwaganira ukabona asa n’uguha icyubahiro cyane ujye umenya ko agukunda nubwo atabasha kubikubwira.

3. Agerageza kukurinda: Nubona umusore akora ibishoboka byose ngo akurinde, wajya gusitara akikanga kukurusha wamuryamaho akagerageza kukwiyegamiza bishoboka ngo udahungabana, wakorora akagufata mu gatuza, mbese twa tumenyetso twerekana ko byanze bikuze yifuza kukurinda nubwo nta burenganzira abifitiye, uzamenye ko agukunda nubwo atabasha kubikubwira.

4. Akubwiza ukuri: Nubona umusore uvugisha ukuri kose ndetse akemera no kukubwira bya bindi atari akwiye kuvuga ariko akabikubwira kuko akwizeye, aragukunda nubwo atabasha kubikubwira.

5. Rimwe na rimwe aragufuhira: Nubona umusore afuha rimwe na rimwe kuko hari undi ukurebye ijisho ryiza, icyo ni ikimenyetso cy’uko agukunda nubwo nta myanzuro igaragara yafata, gusa uzamenye ko agukunda nubwo ntacyo yakora kibi ariko aragukunda nuko atabasha kubikubwira.

Src: aufeminin.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IBYIKORASAMWERLI4 years ago
    IBYOMUTUBWIYE NIBYO ARIKO NUWUSURA AKAGUTEGURIRA AMAFUNGURO ABAGUKUND





Inyarwanda BACKGROUND