RFL
Kigali

Michael Sarpong yafatiwe ibihano na FERWAFA kubera imyitwarire mibi

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/11/2019 18:55
1


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira ikipe ya Rayon Sports Michael Sarpong yamaze gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje ku kibuga cy’i Nyagatare ku mukino Rayon Sports yatsinzwe na Sunrise ibitego 2-1.



Mu mukino w’umunsi wa Gatanu muri shampiyona y’u Rwanda wabereye i Nyagatare ku kibuga cya Sunrise FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports biza no kuyihira ikahatsindira Rayon Sports Fc ibitego 2-1. Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi ariko wagaragayemo udushya twinshi, ubwo rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong yahabwaga ikarita itukura arimo asohoka mu kibuga yazamuye urutoki rwa musumbazose imbere y’abafana b’ikipe ya Sunrise FC.

Ubundi kuzamura urutoki rwa musumbazose wereka umuntu, iki gikorwa gishatse kuvuga ko uba umututse igitutsi kibi cyane.

Iki gikorwa nticyashimishije abafana ba Sunrise Fc bari mu kibuga kuko nabo bahise bamuzomera.

Witegereje neza mu gitabo kirimo amategeko agenga imyitwarire y’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo itegeko rihana igikorwa Michael Sarpong yakoze.  Ingingo ya 55 yo Gutesha icyubahiro, iragira riti” umuntu wese utesha undi icyubahiro akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose cyane cyane ibimenyetso, ibitutsi cyangwa ubutumwa kuri radiyo ahanishwa guhagarikwa imikino:

a.   Iyo icyaha cyakozwe n’umukinnyi ahagarikwa nibura imikino ibiri (2).

b.   Iyo ari umuyobozi ahagarikwa nibura imikino ine (4).

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA nyuma yo kugenzura ikosa rya Sarpong Michael, ryafashe umwanzuro wo kumuhagarika umukino umwe adakina, ubwo bivuze ko Sarpong atazagaragara ku mukino Rayon Sports izakina na Marine FC ku mukino w’umunsi wa munani muri shampiyona uzaba ku wa gatatu w’iki cyumweru.





Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com                         






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peace4 years ago
    Ntarundi satani ntaho itagera ark ntaribi yakina atakina niba Imana yariyaduteguriye gutsinda ntakizatubuza gutsinda kko Sarpong siwe mukinnyi ujyamukibuga wenyine





Inyarwanda BACKGROUND