Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira ikipe ya Rayon Sports Michael Sarpong yamaze gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje ku kibuga cy’i Nyagatare ku mukino Rayon Sports yatsinzwe na Sunrise ibitego 2-1.
Mu mukino w’umunsi wa
Gatanu muri shampiyona y’u Rwanda wabereye i Nyagatare ku kibuga cya Sunrise FC
yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports biza no kuyihira ikahatsindira Rayon Sports
Fc ibitego 2-1. Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi ariko wagaragayemo
udushya twinshi, ubwo rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong yahabwaga
ikarita itukura arimo asohoka mu kibuga yazamuye urutoki rwa musumbazose imbere
y’abafana b’ikipe ya Sunrise FC.
Ubundi kuzamura urutoki
rwa musumbazose wereka umuntu, iki gikorwa gishatse kuvuga ko uba umututse
igitutsi kibi cyane.
Iki gikorwa
nticyashimishije abafana ba Sunrise Fc bari mu kibuga kuko nabo bahise
bamuzomera.
Witegereje neza mu gitabo
kirimo amategeko agenga imyitwarire y’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda,
harimo itegeko rihana igikorwa Michael Sarpong yakoze. Ingingo ya 55 yo Gutesha icyubahiro, iragira
riti” umuntu wese utesha undi icyubahiro akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose cyane
cyane ibimenyetso, ibitutsi cyangwa ubutumwa kuri radiyo ahanishwa guhagarikwa
imikino:
a. Iyo
icyaha cyakozwe n’umukinnyi ahagarikwa nibura imikino ibiri (2).
b. Iyo
ari umuyobozi ahagarikwa nibura imikino ine (4).
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda FERWAFA nyuma yo kugenzura ikosa rya Sarpong Michael, ryafashe
umwanzuro wo kumuhagarika umukino umwe adakina, ubwo bivuze ko Sarpong
atazagaragara ku mukino Rayon Sports izakina na Marine FC ku mukino w’umunsi wa
munani muri shampiyona uzaba ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO