RFL
Kigali

Radio Umucyo yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo abaramyi, korali n’amatsinda yubatse izina mu gihugu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2019 16:46
0


Radiyo Umucyo ifatanyije n’abakunzi bayo yateguye igitaramo cyiswe “Umucyo w’iri Tabaza Ntukazime Live Concert”. Intego yacyo iboneka muri Zaburi 119:105. Iki gitaramo kazabera muri Dove Hotel, iherereye ku Gisozi taliki ya 17 Ugushingo, 2019.



Iki gitaramo cyatumiwemo amakorali ndetse n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana byubatse izina hano mu gihugu nka Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Ukuboko kw’Iburyo yo muri ADEPR Gatenga, Itsinda rya Alarm Ministries ndetse Healing Worship Team.

Umuyobozi wa Radiyo Umucyo, Nyirahavugimana Cecile uvuga kuri iki Giterane bateguye, agaragaraza ko kiri mu rwego rwo kongera guhuriza hamwe abakunzi ba Radiyo Umucyo ndetse n’Abakrisito bose kugira ngo baramye Imana ndetse banayihimbaze. Yagize ati:

Iki gitaramo cyatekerejwe ku bw’ubusabe bw’abakunzi ba Radiyo Umucyo bifuje ko twakongera kubahuza ndetse n’abandi bakristo bose mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana ariko hakanakorwa igikorwa cyo gushyigikira umurimo w’Imana ukorerwa kuri iyo Radiyo.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ari no mu rwego rwo gukomeza gutekereza ku murimo n’inshingano Kristo yadusigiye z’ivugabutumwa turushaho gucana urumuri kugira ngo dukomeze kumurikira abakiri mu mwijima.

Uretse amatsinda ndetse n’amakorari byatumiwe muri iki Gitaramo, harimo kandi n’abandi baramyi batandukanye nka Simon Kabera, Aime Uwimana ndetse n’abandi benshi harimo n’umuhanzi abakunzi bahishiwe ukunzwe cyane hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Umuvugabutumwa w’uwo munsi ni Pasiteri Desire Habyarimana.

Radiyo Umucyo yatangiye mu mwaka w’2005, ikaba ariyo Radiyo yatangiye bwa Mbere mu Rwanda igamije kwamamaza ijambo ry’Imana biciye mu ivugabutumwa. Uretse iki gitaramo, yanagiye ikora ibindi bitaramo mu bihe bitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bigamije ivugabutumwa. 

Muri iki gitaramo kandi biteganyijwe ko abazaza bose bazishyura amafaranga kuva ku bihumbi bitatu (3,000), ibihumbi bitanu (5000) ndetse n’ibihumbi icumi (10000), amatike azagurirwa aho binjirira.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND