RFL
Kigali

Uwase Nadia yarekuwe! Bushali, Slum Drip na Uwizeye bafungwa by’agateganyo iminsi 30

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2019 16:05
1


Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko umuhanzi Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bafungwa by’agatenganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ni mu gihe Uwase Nadia wari muri dosiye imwe nabo, Urukiko rwavuze ko afungurwa ‘uru rubanza rukimara gusomwa’.



Bushali na bagenzi be ntibagaragaraye ku rukiko! Inshuti ze n’abandi bakunzi b’injyana ya kinya-Trap bari ku rukiko guhera saa saba z’amanywa. Imyanzuro y’urubanza yagombaga gusomwa saa munani z’amanywa birahinduka isomwa hafi saa kumi.

Urukiko rwavuze ko icyaha aba bombi bakurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge gihanwa n’ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Urukiko rwavuze ko tariki 17 Ukwakira 2019 Bushali na bagenzi be basangiriye mu kabiri ka Sun City i Nyamirambo bizaba kuba ngombwa ko batira urufunguzo rw’inzu ya mugenzi wabo bari kumwe ngo baruhuke gato kuko amasaha yari akuze.

Manzi yabatije urufunguzo kuko we atateganya kurara muri iyo nzu ye iherereye mu Mudugudu wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Bushali na bagenzi be bajya kuryama.

Ikibazo cyaje kuvuka ubwo umubyeyi wa Manzi yumvaga abantu benshi bavugira mu nzu y’umwana we anabona inkweto z’umukobwa ku muryango agira amacyenga. 

Yahamagaye abashinzwe umutekano basanga iyo nzu yari iryamwemo Bushali na bagenzi be harimo urumogi udupfunyika tubiri n’ivu ry’urwanywewe.

Barafashwe bashyikirizwa umugenzacyaha barafungwa, dosiye irakorwa yohererezwa ubushinjacyaha nabwo buregera Urukiko rubakurikiranaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Urukiko rusaba ko bombi baba bafunzwe mu gihe cy’ukwezi kumwe bushingiye ku ibazwa riri mu iperereza ririmo imvugo z’abaregwa, iz’abatangabuhamya, raporo za muganga ari impamvu zikomeye zituma bacyekwaho icyo cyaha kandi ko kubafunga ‘ari bwo buryo bwatuma iperereza rikomeza ntibanatoroke ubutabera’.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Uwase Nadia yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko Raporo ya Muganga igaragaza ko nta biyobyabwenge anywa. 

Bushali, Uwizeye Carine na Slum Drip bo bavuga ko urumogi bafatanywe atari urwabo ndetse ko ikote rwakuwemo nta ryo atari iry’abo kandi bashingiye ku masaha bagere muri iyo nzu bitashoboka ko baba banyweye urumogi rungana gutyo.

Banakomeza bavuga ko bigeze kunywa ibiyobyabwenge ariko ko bari barabihagaritse ari nayo mpamvu ‘muganga yabonye ko bigeze kubikoresha koko’ basoza basaba ko bafungurwa by’agateganyo bagategekwa ibyo bagomba kubahiriza.

Urukiko rumaze kumva imvugo z’ubushinjacyaha ndetse n’iz’abaregwa muri rusange, rwasanze kuba Bushali na bagenzi be biyemerera ko bageze mu nzu yasanzwemo urumogi udupfunyika tubiri.

Biyemerera kandi ko urwo rumogi rwakuwe mu nzu barimo, kuba muganga agaragaza ko umubiri wabo wanyweye ibiyobyabwenge koko byo mu bwoko bw’urumogi n’umutangabuhamya mu mvugo y’umugenzacyaha barasanze inzu intukamo urumogi.

Kuba Uwase Nadia mu mvugo ze mu bugenzacyaha ahamya ko mbere y’uko baryama bagenzi be barimo Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine barabanje kunywa ‘ifege’ bashaka kuryama.

No kuba nta mpamvu Manzi [Wabatije inzu] yari kunywa urumogi ngo abike ivu ryari mu icupa ahubwo yari kuba yararijugunye, kuba hacyekwa ko ivu ryashyizwe mu gacupa banakwanduza inzu y’abandi bari batijwe.

Ngo ibi byose bigaragaza ko ‘ari impamvu zihagije zituma ababurana uko ari batatu bacyekwaho icyaha bakurikiranweho dore ko impamvu zikomeye atari ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho bihagije mu iperereza’. 

Urukiko rwasanze ko kuba Bushali na bagenzi be kuba bavuga ko urumogi rwasanzwe mu nzu atari urw’abo ndetse ko bari bamaze igihe baruretse, bitahabwa agaciro mu rubanza.

Rwavuze ko mu ifungwa n’ifungurwa by’agatengayo atari ibimenyetso bisuzumwa kandi ‘impamvu ikomeye si ngombwa ko iba yujuje byose’ bijyanye n’ibiteganwa.

Urukiko kandi ruvuga ko kuba Raporo ya muganga yaragaragaje ko Uwase Nadia atanyweye ibiyobyabwenge no kuba murumuna we mu mvugo z’ubugenzacyaha yarahakanye ko abinywa ndetse ko atanabinywa kubera ko byamugira ingaruka kubera uburwayi asanganywe. Ibyo ngo si impamvu zikomeye kuri Uwase Nadia

Urukiko rushingiye ku mvugo z’ubugenzacyaha n’ibyo abaregwa bavuga harimo impamvu zikomeye zituma Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bakurikiranwaho icyaha bacyekwaho. 

Bombi bagomba gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo ubushinjacyaha bukore iperereza ryimbitse mu mudendezo no mu bwisanzure kuko ngo bari hanze bashobora gusibanganya ibimenyetso kandi bakotsa igitutu abatangabuhamya bigatuma bivuguruza dore ko abazi imyitwarire yabo ari inshuti zabo. 

Urukiko kandi rwavuze ko ari isomo ryiza ku bakunzi babo, ababakurikirana, urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange bakamenya ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ruvuga ko kubafunga byatuma badatoroka kandi ko mu mvugo za Bushali mu bugenzacyaha avuga ko ateganya kujya mu mahanga. 

Ngo ashobora gufasha inshuti ze basangira akabisi n’agahiye bakajyana, ruvuga ko atari bo ba mbere baba bafunguwe bagatororwa kandi ngo kubafunga ‘si uguca inka amabere’ kuko amategeko abyemera iyo hari amategeko, abyemera.

Icyaha bombi bakurikiranweho gihanishwa hafi imyaka ibiri. Ingwate yo muri uru rubanza yatanzwe ntayo yaranzwe ngo cyane ko atari n’itegeko ko yemerwa. Uwashaka kujururira iki cyemezo yabikora mu gihe cy’iminsi itarenze itanu.

Bushali, Slim Drip ba B-Thierry bahuriye mu ndirimbo ‘Nituebue’ yazamuye izina ry’uyu musore yifashishije injyana ya Trap ifite inkomoko muri Amerika.

Injyana ye yayise ‘Kinya-Trap’ ndetse akunze gushimangira ko ari we wayizanye mu Rwanda.

Amaze iminsi akunzwe n’urubyiruko cyane cyane bitewe n’iyi njyana ya ‘kinya-trap’, anaherutse gushyira hanze album yise ‘Ku gasima’.


Uwase Nadia wari muri dosiye imwe na Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine urukiko rwategetse ko arekurwa

UKO IBURANISHA RYA MBERE RYAGENZE: Abatangabuhamyabigaramye ibyatangajwe n’ubushinjacyaha kuri Bushali na bagenzi be (Ivuguruye)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeremie4 years ago
    imana ikomeze kobagenda imbere bahungu banjye. imana izabikoraa muvemo pe.





Inyarwanda BACKGROUND