RFL
Kigali

Kenya: Bwa mbere ibarura rusange ryarebye n'abadafite igitsina Gabo cyangwa Gore

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/11/2019 15:27
0


Ibarura rusange ry'abaturage ba Kenya ryakozwe mu kwezi kwa munani ibyarivuyemo byatangajwe uyu munsi, ku nshuro ya mbere hanabaruwe abantu batitwa ko ari ab'igitsina Gabo cyangwa Gore.



Aba bose hamwe habaruwe ni 1,524 mu baturage miliyoni 47,564,296 ubu batuye Kenya nk'uko bigaragazwa n'imibare y'iri barura. Aba ni abantu imibiri yabo idafite ibiranga umubiri w'igitsina Gore cyangwa Gabo bisanzwe bigaragarira amaso, bitwa 'Intersex'.

Abaturage ba Kenya miliyoni 24 ni abagore naho miliyoni 23 ni abagabo, aba ba Intersex babaruwe muri buri 'county' (yagereranywa n'intara mu Burundi no mu Rwanda) muri 30 zigize Kenya. Nairobo ni yo ituwe n'abaturage benshi, miliyoni 4,3. Ni nayo yabaruwemo aba 'Intersex' benshi, 245.

Abantu benshi bafite imiterere imeze gutya bakunda kwimwa uburenganzira bwabo, no guhohoterwa bya hato na hato mu bihugu binyuranye. Abenshi bahitamo guhisha imiterere yabo kubera inenwa n'ihohoterwa bashobora gukorerwa.

Mu 2018 ibiro bishinzwe abantu muri Kenya byemeje aba Intersex nk'ikindi kiciro ndangagitsina cy'abantu. Mu kwezi kwa gatandatu uwo mwaka, abantu 200 banditswe mu irangamimerere nk'aba Intersex, muri bo 138 bari abana bo munsi y'imyaka 13.

Ubu biteganyijwe ko ababaruwe nka Intersex bahabwa ibyangombwa biriho irangamimerere yabo; itari F cyangwa M, ahubwo I (Intersex). Imiterere y'umubiri wabo, inyuma, ni uko bamwe baba bafite ibitsina byombi biteye mu buryo budasobanutse neza.

Imisemburo ndangagitsina isanzwe itandukanya abagabo n'abagore kuri bo ishobora kunyuranya n'imiterere igaragara inyuma ku mibiri yabo nk'uko abaganga babivuga.

Src: BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND