RFL
Kigali

Dr Isaac Munyakazi yasabye abanyeshuri batangiye ikizamini gisoza amashuri abanza kwirinda uburiganya-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/11/2019 15:07
0


Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Issac Munyakazi yasabye abanyeshuri kumva ko ikizamini bagiye gukora gisanzwe ko biteguye bihagije ndetse asaba ababyeyi b'abana kujya bategura abana neza ntibumve ko ari inshingano za mwalimu gusa.



Ni umuhango wabereye ku rwego rw’igihugu mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara, kuri uyu wa Mbere kuwa 4 Ugushyingo 2019 ukaba witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo n’umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano.


Bamwe mu banyeshuri baganiriye na INYARWANDA bavuze ko bumva nta bwoba bafite ko biteguye neza ndetse bakaba bafite icyizere cy'uko bazatsinda. Iki kigo cya G.S Kimisagara cyakiriye ibigo by’amashuri bigera kuri bitanu mu gihe abanyeshuri bakoreyemo bangana na 927 baturutse mu bigo G.S Kimisagara (523), APEK (54), APADERWA (60), EP Kamuhoza (197) na EP Muganza (93).

Ahagana ku isaha ya saa Moya n’igice nibwo ibigo bigera kuri bitanu byakoreye kuri G.S Kimisagara abanyeshuri bari batangiye guhabwa amategeko n’amabwiriza n’umuyobozi uhagarariye abandi kuri iyi site mu gihe bari bategereje umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr Isaac Munyakazi, aba banyeshuri bakaba baburiwe uko bagomba kwitwara mu cyumba gikorerwamo ikizamini ndetse ko bagomba kwirinda kugwa mu mutego wo gukopera kuko bihanishwa gukurwa mu mubare w’abagomba kubazwa.


Umwalimu ukuriye site atanga amabwiriza ku banyeshuri

Ku isaha ya saa Mbili zuzuye ni bwo abari aho bose bari bategereje umushyitsi mukuru ku rwego rw’igihugu ngo afungure ku mugaragaro itangira ry’ikizamini cya leta mu mashuri abanza, umunyamabanga wa leta Dr Isaac Munyakazi akaba yahaye impanuro aba banyeshuri abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza agenga ikizamini. 

Yagize ati: “Mwigishijwe neza, mwahawe ibyangombwa byose nta mpamvu n'imwe yo kuba washaka kubona amanota utakoreye ni byiza ko wabona amanota ahwanye ni ibyo wakoreye kuko iyo tugufashe ukopera ubura byose.”


Dr. Isaac Munyakazi yagarutse kandi ku buriganya bwajyaga buranga abanyeshuri mu gihe cyo kwitegura ndetse no gukora ikizamini, yagize ati: “Turashima ko uburiganya bwajyaga buranga abana ndetse n’abarezi babo bajyaga bagerageza gukopera ikizamini cya leta byibuze mu myaka nk’itatu ishize twagiye tubona ko imibare igenda igabanuka cyane (y’abakopera) turifuza ko uyu mwaka bitagaragara burundu kandi mu butumwa twageneye abanyeshuri n’abarezi babo twababwiye kwitwararika cyane[… ] burya uburezi budaherekejwe n’indangagaciro nziza ntacyo buba bufite.”

Uyu mwaka umubare w’abakobwa bakora ikizamini cya leta ukaba noneho warushije ubwinshi bagenzi babo b’abahungu ubwinshi ubwo bose hamwe mu bari ku rutonde rw’abakora iki kizamini bagera ku 286,087 mu gihe umubare w’abakobwa ungana ni 154,339 naho abahungu bakaba ari 131,748. Iyi mibare ikaba yariyongereyeho igera kuri 11.9%. bakaba baturutse mu bigo 2,753 mu gihugu hose ibizamini bikazakorerwa ku bigo 871.

Kayisime Nzaramba Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge kabereyemo uyu muhango

Abanyeshuri basubiramo bwa nyuma mbere yo kwinjira mu cyumba cy'ibazwa

Abanyeshuri basakwa ngo habebwe niba ntacyo binjiranye kitemewe mu cyumba cy'ibazwa


Dr Isaac Munyakazi atanga ikizamini cya Leta

Meya w'Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba atanga ikizamini

Ari gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza

Inkuru n’amafoto: Eric RUZINDANA – INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND