RFL
Kigali

Ibitego 27, ibitego 9 mu mukino umwe na ‘Hat-trick’ za mbere mu byaranze umunsi wa 7 wa ‘ Rwanda Premier League’

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/11/2019 9:48
0


Mu mpera z’icyumweru hakinwaga umunsi wa 7 muri ‘Rwanda Premier League’, umunsi wabonetsemo ibitego byinshi kuva shampiyona yuyu mwaka yatangira, umukino wa Bugesera na AS Muhanga ubonekamo ibitego byinshi bitari byigeze bibaho mu myaka itatu ishize, Tchabalala na Antoine Dominique batsinda ‘Hat-trick’ za mbere muri uyu mwaka.



Umunsi wa Karindwi muri ‘Rwanda Premier League’ wakinwe ku wa gatandatu no ku yumweru, niwo munsi watsinzwemo ibitego byinshi kuva shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-2020 yatangira. Mu mikino umunani yakinwe hatsinzwemo ibitego 27. Umukino umwe niwo wagaragayemo kunganya mu gihe imikino irindwi amakipe yatsindanye.

Mu makipe umunani yari yakiriye Etincelle niyo yonyine yatsindiwe mu rugo ubwo hakinwaga ‘Derby’ yo mu burengerazuba, umukino warangiye Marine Fc itsinze Etincelle igitego 1-0, uyu mukino Etincelle yawurangije ari abakinnyi 10 nyuma yuko musore wabo abonye ikarita itukura umukino ugana ku musozo mu minota y’inyongera.

Umukino wabereye i Nyamata Bugesera Fc yari mu rugo bigoranye yatsinze AS Muhanga ibitego 5-4, ubwo mu mukino wose hatsindwa ibitego 9. Uyu niwo mukino wabonetsemo ibitego byinshi kuva shampiyona yatangira gukinwa muri uyu mwaka, akaba ari nawo mukino wabonetsemo ibitego byinshi mu myaka itatu ishize.

Hat-trick za mbere muri uyu mwaka zarabonetse mu mikino ibiri, ku mukino wa Bugesera na AS Muhanga Hussein Tchabalala yatsinze ibitego bitatu wenyine mu bitego bitanu Bugesera yatsinze, Ku mukino wa Police Fc na AS Kigali warangiye Police Fc itsinze ibitego 3-0, byose byatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.

Umukino Rayon Sports yanganyije na Musanze Fc wuzuzaga imikino itatu yikurikiranya Rayon Sports itabona amanota atatu kuko yatsinzwe umukino umwe inganya indi mikino ibiri.

Bwa mbere muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Espoir yakiniye ku kibuga cyabo cya ‘Kamarampaka’ mu mukino bakiriye Gasogi United banawitwaramo neza nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-2, maze iyi kipe yongera gususurutsa abanya Rusizi bari bamaze iminsi itari micye bari mu bwigunge bwo kutabona ikipe yabo ku kibuga cyabo.

Umukino w’itabiriwe kurusha indi ni uwahuje APR Fc na Mukura, kubera ko abafana b’amakipe yombi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bari ku kibuga ari benshi ugereranyije n’abandi bagaragaye ku bindi bibuga.

Igitego kimwe APR Fc yatsinze Mukura cyatumye yisubiza umwanya wa mbere aho ifite amanota 17, igakurikirwa na Police Fc ifite amanota 15 mu gihe Rayon sports yasigaye inyuma aho kuri ubu irushwa na APR Fc bahora bahanganiye igikombe amanota atanu.





Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND