RFL
Kigali

Muzika Nyarwanda yungutse umuhanzi w'umuhanga Jacques Marius wanze kuba Padiri kubera gukunda umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2019 8:11
2


Jacques Marius Kamana umusore ubarizwa i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com adutangariza uko yaretse kuba Umupadiri kubera urukundo akunda umuziki. Kuri ubu ni umuhanzi umaze gukora indirimbo zinyuranye, gusa iyo yahereyeho ashyira hanze ni iyo yise ‘Kuba umugabo’.



Jacques Marius umukristo muri Kililziya Gatolika wakuze ashaka kuzaba Padiri, adusobanurira uko yisanze mu muziki, yagize ati:“Imyaka maze mu muziki yo ni myinshi cyane kuko buriya nize mu Iseminari nto nkunda umuziki cyane ariko yari Musique classique, nza gukomeza no mu Iseminari nkuru naho nkomeza gukunda cyane umuziki, icyo gihe yari classique nkacuranga piano, nyuma rero naje no gukunda cyane gitari ntangira rero no kujya mpimba indirimbo.”

Kugeza ubu Jacques Marius amaze gukora indirimbo enye zirimo n’iyo yaje atuzaniye yitwa ‘Kuba umugabo’ ndetse yanayituririmbiye. Izindi ndirimbo ze ni: Amahoro yuzuye, Mu nzu yawe, Iyo ngusanze. Mu muziki we avuga ko kuva kera akunda cyane, abahanzi bakora umuziki wa classique barimo; Dominique Ngirabanyiginya na Rugamba Sipiriyane. Aho atangiriye gucurangira gitari, ngo yatangiye gukunda cyane umuhanzi Philemon Niyomugabo.


Jacques Marius yaretse kuba Umupadiri kubera gukunda umuziki

Ku bijyanye n’uko yaretse kuba Padiri agahitamo kwiyegurira umuziki, Jacques Marius yagize ati: “Burya kuba Padiri ni umuhamagaro ubijyamo ukabikunda. Nize Seminari nto nyirangije nkomeza n’inkuru nkora imyaka rwose itari micye nk’imyaka 4 niga Philosophy mbasha kubona Diplome yo muri Philosophy ya Bachelor's degree, nyuma rero naje no gukomeza tewoloji naho imyaka ine ariko burya umuhamagaro ni ikindi kindi hari ubwo igihe cyagera nyine ukumva umuhamagaro bitarimo ugahagarara. “

Gukunda umuziki cyane ni yo mpamvu nyamukuru yatumye Jacques Marius yanga kuba Padiri

Jacques Marius yabwiye Inyarwanda.com ko yiga mu Iseminari yumva ashaka kuzaba Padiri, gusa ngo igihe cyarageze ahitamo kubireka. Ni icyemezo yafashe nyuma yo gusenga no kugisha inama umutimanama we, umwemeza ko abihagarika. Yavuze ko iyo aba Padiri bitari kumworohera kujya atambutsa ibitekerezo bye akoresheje umuziki kuko Igipadiri ngo kigira amategeko yacyo n’uburyo umuntu ukirimo agomba kwitwara. Yagize ati:

Nigamo (Mu Iseminari) numvaga nshaka kuba padiri ariko uko nagiye nkura igihe cyarageze nyine numva nshobora guhagarara, mbitekerezaho ndasenga cyane, mbaza imitima, numva ijwi ry’umutimanama ndahagarara. Icyaba imbarutso navuga, hariho byinshi nk’uku ngubu mba nikundira umuziki cyane buriya igipadiri kigira amategeko yacyo kikagira n’uburyo umuntu ukirimo agomba kwitwara hakaba rero limit wagira mu bintu bimwe na bimwe cyane cyane niba ari nko mu muziki,…Icyo navuga cyatumye mpagarara ahanini ni ukumva nshaka kuba free (kwisanzura) mu buryo bwo gutanga ibitekerezo byanjye nyuze mu muziki.

Jacques Marius Kamana

Tumubajije impamvu yahisemo kureka Igipadiri mu gihe hari abandi bapadiri tubona bafatanya Igipadiri n’umuziki, yavuze ko biterwa n’umuntu ku giti cye, ubwoko bw’umuziki akora bikanabasaba imbaraga nyinshi cyane. Yagize ati “Navuga ko nubwo babikora ariko bibasaba imbaraga nyinshi cyane bikanasaba n’ubwoko bw’umuziki ukora,..ubwoko bw’uburyo ubikoramo.” 

Jacques Marius yavuze ko nta ngaruka abona yahura bitewe no kuba yararetse kuba padiri kuko kubihagarika ari amahitamo y’umuntu naho kuba Padiri akaba ari umuhamagaro. Jacques Marius ni umusore uvuga ko ateganya no kuba yazashinga urugo kuko avuga ko“ari ngombwa.” Ni umuhanzi w'umuhanga mu myandikire, imiririmbire ye ukongeraho no kuba azi gucuranga imicurangisho bitandukanye nka piano ndetse na gitari.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JACQUES MARIUS WANZE KUBA PADIRI KUBERA UMUZIKI


VIDEO: Murindabigwi Ivan Eric-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teddy4 years ago
    Rwose ndamwifuriza amahirwe masa murugengo rushya yatangiye ari urw'ubuzima ndetse n' umuziki kdi courage Marius
  • Simpliste4 years ago
    Courage Marius





Inyarwanda BACKGROUND