RFL
Kigali

Mutsinzi Ange yafashije APR FC kwisubiza umwanya wa mbere isigaho Rayon Sports amanota 5-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/11/2019 19:23
3


Mutsinzi Ange Jimmy ni we wabaye umucunguzi wa APR FC ku mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ku gitego kimwe yatsinze Mukura Victory Sport kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru cyatumye APR isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 17 igasigaho mukeba w’ibihe byose Rayon Sports amanota atanu.




Mutsinzi Ange yatsinze igitego cyahesheje amanota APR FC

Wari umukino wahuje amakipe yakurikiranaga ku rutonde rwa shampiyona aho Mukura yari imaze iminsi iri imbere ya APR FC banganyaga amanota ariko Mukura ikaba yari izigamye byinshi.

Mu gice cya mbere cy’umukino nta byinshi amakipe yombi yagaragaje kuko ntabwo abafana bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bari bitabiriye uyu mukino barebye umupira mwiza kuko wabonaga badakina umukino uryoheye ijisho. Mukura yatangiye isa n’ikinira inyuma cyane idashaka gufungura umukino, APR FC nayo kubonana byari byayinaniye mu minota 30 ya mbere, gusa 15 ya nyuma ikipe yatangiye gukina neza, irema amahirwe yo gutsinda imbere y’izamu ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe anganya 0-0.


Online Fan Club Zone 5 bari babukereye baje gushyigikira ikipe yabo

Mu gice cya kabiri cy’umukino abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka. Ku ruhande rw’umutoza Mohamed Erradi wa APR FC, yavanye mu kibuga Manishimwe Djabel hinjira Nizeyimana Djuma, yongera gukura mu kibuga Danny Usengimana yinjiza Nshuti Innocent na Butera Andrew umukino ugana ku musozo nawe yinjiye mu Kibuga. Ku ruhande rwa Antonio Hernandez wa Mukura yashyize mu kibuga Ndayisenga Ramadhan hasohoka Nwosu Samuel kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi.


Abafana ba Mukura Victory sport bari baherekeje ikipe yabo ari benshi

Mu gice cya kabiri amakipe yakinnye umukino mwiza bitandukanye n’igice cya mbere, kuko batangiye gusatirana bigaragara, Mukura ihusha uburyo bwinshi imbere y’izamu ari nako Rwabugiri Omar yagendaga arokora ikipe ya APR FC. Impinduka Mohamed Erradi yakoze zamuhiriye kuko Nshuti Innocent na Djuma binjiye mu kibuga ikipe yakinnye umupira mwiza nayo irasatira ihusha n’uburyo bwo gutsinda.

Umukino ugana ku musozo ku munota wa 84’ ni bwo APR FC yabonye Corner, itewe na Mutsinzi Ange wazamutse agashyiraho umutwe agatsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino. APR FC yahise yegukana amanota 3 yayifashije gusubira ku mwanya wa mbere n’amanota 17, igakurikirwa na Police FC ifite 15 naho hagati ya APR na Rayon Sports hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota 5 nyuma yuko Rayon Sports inganyirije i Musanze 1-1.


Abakinnyi ba APR Fc bishimira igitego cya Mutsinzi Ange 

APR Fc XI: Rwabugiri Umar 1,Omborenga Fitina 25,Imanishimwe Emmanuel 24,Mutsinzi Ange 5, Manzi Thierry©4, Niyonzima Olivier Sefu 21, Byiringiro Lague 14, Manishimwe Djabel 10, Bukuru Christophe 15, Usengimana Danny 19 na Mugunga Yves 29

Mukura vs XI: Bikorimana Gerard 1, Biraboneye Aphrodis 25, Mutijima Janvier 3, Ngirimana Alex 15, Olih Jacques 19, Duhayindavyi Gael©8, Ndizeye Innocent 7, Ntwali Evode 10, Nwosu Samuel 26, Niyonkuru Ramadhan 17 na Iradukunda Jean Bertrand 17

Andi mafoto yaranze umukino
















Uko imikino y’umunsi wa 7 muri shampiyona y’u Rwanda yagenze

Ku wa Gatandatu 02 Ugushyingo 2019

Etincelles FC 0-1 Marines FC
Bugesera FC 5-4 AS Muhanga
AS Kigali 0-3 Police FC
Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC

Ku Cyumweru 03 Ugushyingo 2019
Espoir FC 3-2 Gasogi United
Musanze FC 1-1 Rayon Sports FC
APR FC 1-0 Mukura VS
SC Kiyovu 2-1 Heroes FC

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka jaen baptiste4 years ago
    Apr fc turayikunda cy'ane kd nayo irikudushimisha apr fc oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
  • Ishimwe Arexandre3 years ago
    APR FC Ndayishimira umukino wamukura na APR FC nkabandumufana wa APR FC
  • Ishimwe Arexandre3 years ago
    Igitekerezo ishimwe arexandre ndumufana wa APR FC nkaba ndumusore muto wimyaka 15 nkabanshaka kujya mukademi ka APR FC





Inyarwanda BACKGROUND