Mutsinzi Ange Jimmy ni we wabaye umucunguzi wa APR FC ku mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ku gitego kimwe yatsinze Mukura Victory Sport kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru cyatumye APR isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 17 igasigaho mukeba w’ibihe byose Rayon Sports amanota atanu.
Mutsinzi Ange yatsinze igitego cyahesheje amanota APR FC
Wari umukino wahuje amakipe yakurikiranaga ku rutonde rwa shampiyona aho Mukura yari imaze iminsi iri imbere ya APR FC banganyaga amanota ariko Mukura ikaba yari izigamye byinshi.
Mu gice cya mbere cy’umukino nta
byinshi amakipe yombi yagaragaje kuko ntabwo abafana bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bari
bitabiriye uyu mukino barebye umupira mwiza kuko wabonaga badakina umukino
uryoheye ijisho. Mukura yatangiye isa n’ikinira inyuma cyane idashaka gufungura
umukino, APR FC nayo kubonana byari byayinaniye mu minota 30 ya mbere, gusa 15
ya nyuma ikipe yatangiye gukina neza, irema amahirwe yo gutsinda imbere y’izamu
ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe anganya 0-0.
Online Fan Club Zone 5 bari babukereye baje gushyigikira ikipe yabo
Mu gice cya kabiri cy’umukino
abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka. Ku ruhande rw’umutoza Mohamed Erradi
wa APR FC, yavanye mu kibuga Manishimwe Djabel hinjira Nizeyimana Djuma,
yongera gukura mu kibuga Danny Usengimana yinjiza Nshuti Innocent na Butera
Andrew umukino ugana ku musozo nawe yinjiye mu Kibuga. Ku ruhande rwa Antonio
Hernandez wa Mukura yashyize mu kibuga Ndayisenga Ramadhan hasohoka Nwosu Samuel
kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi.
Abafana ba Mukura Victory sport bari baherekeje ikipe yabo ari benshi
Mu gice cya kabiri amakipe yakinnye
umukino mwiza bitandukanye n’igice cya mbere, kuko batangiye gusatirana
bigaragara, Mukura ihusha uburyo bwinshi imbere y’izamu ari nako Rwabugiri Omar
yagendaga arokora ikipe ya APR FC. Impinduka Mohamed Erradi yakoze zamuhiriye kuko
Nshuti Innocent na Djuma binjiye mu kibuga ikipe yakinnye umupira mwiza nayo
irasatira ihusha n’uburyo bwo gutsinda.
Umukino ugana ku musozo ku munota wa
84’ ni bwo APR FC yabonye Corner, itewe na Mutsinzi Ange wazamutse agashyiraho umutwe
agatsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino. APR FC yahise yegukana
amanota 3 yayifashije gusubira ku mwanya wa mbere n’amanota 17, igakurikirwa na
Police FC ifite 15 naho hagati ya APR na Rayon Sports hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota
5 nyuma yuko Rayon Sports inganyirije i Musanze 1-1.
Abakinnyi ba APR Fc bishimira igitego cya Mutsinzi Ange
APR
Fc XI: Rwabugiri Umar 1,Omborenga Fitina 25,Imanishimwe Emmanuel 24,Mutsinzi
Ange 5, Manzi Thierry©4, Niyonzima Olivier Sefu 21, Byiringiro Lague 14,
Manishimwe Djabel 10, Bukuru Christophe 15, Usengimana Danny 19 na Mugunga Yves
29
Mukura vs XI: Bikorimana Gerard 1, Biraboneye
Aphrodis 25, Mutijima Janvier 3, Ngirimana Alex 15, Olih Jacques 19,
Duhayindavyi Gael©8, Ndizeye Innocent 7, Ntwali Evode 10, Nwosu Samuel 26, Niyonkuru
Ramadhan 17 na Iradukunda Jean Bertrand 17
Andi mafoto yaranze umukino
Uko imikino y’umunsi wa 7 muri shampiyona y’u
Rwanda yagenze
Ku wa Gatandatu 02 Ugushyingo 2019
Etincelles FC 0-1 Marines FC
Bugesera FC 5-4 AS Muhanga
AS Kigali 0-3 Police FC
Sunrise FC 2-1 Gicumbi FC
Ku Cyumweru 03
Ugushyingo 2019
Espoir FC 3-2 Gasogi United
Musanze FC 1-1 Rayon Sports FC
APR FC 1-0 Mukura VS
SC Kiyovu 2-1 Heroes FC
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO