RFL
Kigali

Filime ‘Romeo&Juliet’ yakiniwe i Kigali mu ikinamico-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2019 18:09
0


Filime ‘Romeo&Juliet’ yamamaye ikanakundwa mu buryo bukomeye yakiniwe i Kigali mu ikinamico n’itsinda Mamaland Performing Arts riyobowe na Mukama Wanjye.



Iyi filime yakinwe mu ikinamico mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019 muri Serena Hotel. Umuhango wo gukina iyi filime witabiriwe na bamwe mu bantu bo mu ruganda rwa Cinema, ikinamico n’abandi bafite urukundo rw’ikinamico.

Mukama Wanjye Umuyobozi, umukinyi n'umwanditsi wa cinema n'ikinamico washinze akaba n'umuyobozi Mukuru wa Mamaland Performing Arts, yavuze ijoro ryo ku wa Gatanu ryabaye intangiriro yo kongera gukina filime mu ikinamico imbona nkubone.

Avuga ko hari hashize igihe abanyarwanda n’abandi batabona ikinamico zikinwa imbona nkubone ariko ko babyukije uwo muco. Mukama Wanjye yavuze ko ikinamico iryoshywa n’ubwitabire bwa benshi.

Avuga ko bahisemo gukinira i Kigali ‘Rome&Juliet’ mu ikinamico mu rwego rwo gushimisha abadakunda ibijyanye no kureba imipira, ibitaramo by’umuziki n’ibindi.

Ati “Ni imwe muri filime nziza isi yagize! Twahisemo kuyikina mu ikinamico kugira ngo duhe icyubahiro abayihanze no gushimisha abadasanzwe bakunda umupira, urwenya n’ibindi kugira ngo nabo babone aho kwishimira.”

Mukama yashimye buri wese ugira uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’ikinamico n’abandi bamuteye inkunga muri iki gikorwa. 

Bamwe mu bakinnyi bishimwe muri iyi kinamico ni umusore n’inkumi bakinnye ari Romeo&Juliet ndetse n’umukobwa wakinnye ari umukozi kwa Juliet.

Aba basore n’inkumi bakinnye iyi filime bahurije kugaragaza ubuhanga bajyanisha neza n’uko filime imeze, bayikinnye mu rurimi rw’Icyongereza.

‘Romeo&Juliet’ yasohotse bwa mbere ari ikinamico muri 1595 nyuma iza gukinwamo filime n'ikinamico nyinshi zitandukanye. 

Irimo abakinnyi b'imena nka Romeo, Juliet, Capulet, Lady Capulet, Montague, Lady Montague, Nurse, Friar Lawrence, Prince of Verona, Tybalt, Benvolio, Mercutio n’abandi.

Mu 1986 ni bwo iyi filime yasohotse ishingiye ku ikinamico yanditswe na William Shakespeare w'Umwongereza mu 1595.

Umuhango wo kwerekana iyi filime wanasusurukijwe n'Itorero rya Kinyarwanda

Filime 'Rome&Juliet' yubakiye ku miryango ibiri izirana urunuka; umuryango wa Montague ubarizwamo Romeo n'umuryango wa Capulet ubarizwamo Juliet

Abavuka muri iyi miryango barahangana mu buryo bukomeye

Uyu muhango witabiriwe na benshi bakunda ikinamico

Abakinnye Romeo na Juliet


Jabes Azabe [Ubanza ibumoso] yakinnye ari Romeo naho Rita Bahire Umutoni yakinnye ari Juliet

Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro yakinnye mu mwanya wa Montague

Mukama Wanjye Umuyobozi wa Mamaland Performing Arts yakinnye mu mwanya wa Prince Of Verona

AMAFOTO: Tek studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND