RFL
Kigali

Miss Career Africa yakiriwe n’u Rwanda uzegukana ikamba azahembwa amadorali 5000, yigishwe Kaminuza n’ibindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2019 11:35
0


Irushanwa ry’ubwiza no gushyigikira imishinga y’umukobwa w’umunyafurika, Miss Career Africa, rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere aho umukobwa uzegukana ikamba azahabwa akazi mu gihe cy’umwaka umwe, ahembwe amadorali 5,000 yo ku mushyigikira mu mushinga we anigishwe Kaminuza.



U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba kwakira iri rushanwa riri gutegurwa na Miss Career Africa Organisation itewe inkunga na Microlend Australia.

Rihatanyemo abakobwa bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba harimo u Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya na Tanzania.

Ukwezi kurashize aba bakobwa batangiye kwiyandikisha guhatanira iri ikamba rifite agaciro kanini mu nguni zose. Umukobwa wiyandikisha abazwa bitandukanye, imyaka ye, aho atuye, impamvu ashaka guhatanira ikamba, icyo azakoresha ikamba azegukana, umushinga afite n’ibindi.

Kwiyandikisha byatangiye kuwa 25 Nzeli 2019 igikorwa kizasozwa kuwa 25 Ugushyingo 2019. Ibirori byo gutanga ikamba bizaba kuwa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Frank Rubaduka umwe mu bayobozi ba Miss Career Africa, yavuze ko batekereje gutegura iri rushanwa kugira ngo bashyigikire urugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa abe umusimbura w’abandi bagore kuri ubu bavuga rikijyana.

Avuga ko ibihugu byateje imbere umwana w’umukobwa bihagaze neza mu nzira y’amajyambere irangamiwe na benshi.

Ati “Twarebye ikintu cyatuma abana b’abakobwa b’Afurika cyane cyane u Rwanda bubaka ‘career’ zikomeye…Turashaka ko Miss Career Africa itaba irushanwa ry’ubwiza gusa ahubwo ribe irushanwa ritegura abakobwa muri ‘career’ zabo kugira ngo bazabashe guhatana mu marushanwa ntiboroherezwe ngo bayobore ahubwo babe bashoboye koko.

Yungamo ati “...Turashaka ko iri rushanwa rizubakira ku gushyira imbaraga mu rujya n’uruza rw’abakobwa b’abahanga ibihumbi 450 muri Afurika mu myaka 100 iri imbere ku buryo Afurika izaba ifite abadamu b’abayobozi bateguye kuva cyera,”

Rubaduka akomeza avuga ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gushize abakobwa batangiye kwiyandikisha guhatanira ikamba abagera ku 100 bamaze kugaragaza inyota yo kwitabira iri rushanwa u Rwanda rwahawe kwakira.

Ati “Imibare iradushimishije! Ntabwo twari tuzi ko byakitabirwa ariko hamwe n’abantu batandukanye byaramenyekanye. Ntabwo nza kuvuga imibare nyirizina ariko ubu turi hagati ya 60 na 100. Umunsi ku wundi byibuze abantu 10 bakora ‘application’. Turateganya ko tuzasoza nibura dufite abantu 200.”

KWIYANDIKISHA MURI IRI RUSHANWA KANDA HANO:

Umukobwa ushaka guhatanira ikamba rya Miss Career Africa asabwa kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 24 y’amavuko, nta mugabo afite, yarasoje amashuri yisumbuye, abarizwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, kuba avuga neza ururimi rw’Icyongereza cyangwa Igifaransa, kuba afite umushinga cyangwa igitekerezo cy’ibyo yifuza gukora.


Rubaduka Frank uri mu bari gutegura Miss Career Africa

INYARWANDA yahawe amakuru yizewe avuga ko muri iri rushanwa rya Miss Career Africa hari bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye n’abitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 bamaze kwiyandikisha.

Nyuma yo kwiyandikisha hazaba igikorwa cyo guhitamo abakobwa 30 bazahita bagaragara ku rubuga rwa Miss Career Africa batangiye guhabwa amahirwe binyuze mu itora ryo kuri internet. Uko ari 30 kandi bazajya muri ‘Boot Camp’ izama iminsi ine.

‘Boot Camp’ izaba kuwa 09-13 Ukuboza 2019. Mu gihe cy’iminsi ine aba bakobwa bazigishwa kwisobanukiwa bagendeye ku nyigisho zateguwe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Frank avuga izi nyigisho bazitezeho gufasha umwana w’umukobwa kwisobanukirwa no kumenya icyo ashaka gukora.

Muri 30 hazatoranywamo 15 bazajya guhatanira ikamba ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Abakobwa bazahabwa amakamba ni 7.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Career Africa azahabwa akazi mu gihe cy’umwaka umwe, ahabwe amadorali 5,000 azamufasha mu gukora umushinga we anahabwe amahirwe yo kwiga muri Kaminuza imwe yo muri Afurika azahitamo.

Andi makamba azatangwa ni Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Aba bazaba bafite amahitamo abiri, guhabwa amafaranga yo gushora mu mishinga yabo bazerekana muri iri rushanwa cyangwa se buzuze ‘form’ basaba kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ibarizwa muri Afurika.

Nyuma yo kuva mu Rwanda iri rushanwa rizakomereza mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika guhera kuwa 30 Ugushyingo 2019 kugera kuwa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019. Irushanwa rizabera muri Nigeria.

Mu bihugu byo hagati muri Afurika iri rushanwa rizabera muri Angola. Abakobwa bazatangira kwiyandikisha guhera kuwa 03 Werurwe 2020; ikamba ritangwe kuwa 04 Mata 2020.


Miss Career Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Umukobwa uzegukana ikamba azahabwa ibihembo bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND