RFL
Kigali

Nyashinski wataramiye i Kigali yasabye anakwa umukunzi we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2019 11:51
0


Umuhanzi w’umunya-Kenya w’umuhanga uri mu bakunzwe Nyamari Ongegu wubatse izina mu muziki ku izina rya Nyashinski, yasabye anakwa umukunzi we w’igihe kirekire Zia Jepkemei uzwi ku izina rya Zippy.



Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nandi, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2019 witabiriwe n’imiryango yombi, inshuti n’abandi. Bamwe mu bantu bazwi bitabiriye ubu bukwe barimo abagize itsinda rya Sauti Sol Savara na Bien, Big Pi, Fakii Liwali Usanzwe ari umujyanama w’abahanzi ndetse na Nameless. 

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya byavuze ko Nyashinski yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bahishe ubuzima bw’urukundo rwabo itangazamakuru, igihe kirekire.

Ikinyamakuru The Standard cyanditse ko mu rugendo rw’urukundo rw’aba bombi ntawigeze agaragariza undi amarangamutima ye ku karubanda ndetse ngo ntibigeze bagaragara mu ruhame bari kumwe.  

Hejuru y’ibyo kandi Nyashinski nta muntu n’umwe akurikira [Follow] ku rubuga rwa instagram barimo n’umukunzi we. Hari amakuru avuga ko indirimbo ‘Malaika’ Nyashinski yayikoreye umukunzi we, Zia.

Iyi ndirimbo yasohotse muri Gicurasi 2017 imaze kureba n’abarenga Miliyoni 8 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo yaguriye igikundiro uyu muhanzi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MALAIKA' YA NYASHINSKI


Uyu muhanzi wahoze mu itsinda Kleptomaniacs yanditse kuri konti ya instagram, mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019 agira ati “Ibintu byiza” arenzaho akamenyetso ku mutima.

Zia warushinze n’uyu muhanzi ntabwo asanzwe azwi mu ruhando rw’imyidagaduro. Ni umuhanga mu guhanga imyambaro ndetse asanzwe afite iduka ry’imyenda yiyitiriye ‘Zia Collections’.

Mu byumweru bibiri bishije yasangije abamukurikira umunezero yagize wo gufungura iduka rye rya mbere ry’imyambaro.    

Uyu muhanzi yataramiye i Kigali kuwa 31 Gicurasi 2019 mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction cyabereye Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.  

Ni umuraperi w’umuhanga w’umunyempano Kenya ikenyereho. Yanyuze mu itsinda rya Kleptomaniax ryubatse amateka rishimangira igikundiro mu ndirimbo ‘Swing swing’ yabyinywe n’abariho mu 2000.

Yashyize hanze indirimbo nka ‘Malaika’, ‘Bebi bebi’, ‘Now you know’, ‘Mungu pekee’ n’izindi zakomeje izina rye. Izi ndirimbo zacuranzwe bikomeye kuri Radio, Televiziyo n’ahandi bigeze ku rubuga rwa Youtube zumvwa ubutitsa.


Uyu muhanzi yasabye anakwa umukunzi we ashyigikiwe n'abahanzi barimo abo mu itsinda rya Sauti Sol, Nameless n'abandi

Nyashinski mu gitaramo cya Jazz Junction yaririmbye i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND