RFL
Kigali

Perezida Donald Trump yimutse aho yari atuye i New York kubera kudafatwa neza n'abayobozi

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 20:00
0


Kuba Perezida wa Amerika biba bisobanuye gutura muri White House, gusa nk'umuntu uba ugiye ku butegetsi, aba asanzwe yari afite aho atuye ndetse aba anemerewe kuhasura. Ubu Trump yamaze gutangaza ko kubera kudafatwa neza n'abayobozi bo muri New York yahisemo kuhimuka akajya gutura mu yindi Leta.



Ubusanzwe buri muperezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we baba batuye mu nzu ya White House. Iyi nzu yacumbikiye bwa mbere Perezida John Adams n’umugore we Abigail. Ni yo ibamo ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ikaba n’inzu aturamo we n’umuryango we. Kuba Perezida ayituramo ntibimubuza gusura ndetse no kurara mu nzu ze yatunze mbere yo kuba umukuru w’igihugu. 

Magingo aya iyi nyubako ya White House icumbikiye Perezida Donald Trump. Uyu ariko akaba afite andi mazu menshi aherereye hirya no hino yatunze mbere yo kuba umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu Perezida Donald Trump yamaze kwimuka mu rugo rwe rwa kabiri nyuma ya White House yimukira mu nzu ye iherereye muri Leta ya Florida.Image result for images of residence of trump in new york

Inzu Perezida Trump yari asanzwe atuyemo

Ese ni iki cyamuteye guhindura urugo?


Perezida Donald Trump yavukiye muri uyu mujyi wa New York. Mu mwaka wa 1983 yimukiye mu nyubako ye y’amagorofa yitwa ‘Trump Tower’. New York ni umujyi utuwe n’abaherwe muri Amerika dore ko unacumbikiye ibyicaro bikuru by’ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri iki gihugu (USA). 

Mu gitabo cye yanditse “The Art of the Deal” Perezida Trump yagaragaje ko New York ari umujyi umwizihira cyane. Ikinyamakuru The New York Times cyahishuye ko Perezida Donald Trump n'umugore we bimutse bagahindura urugo rwabo rwa mbere, uru rukaba urwa kabiri nyuma ya White house.

Kutavuga rumwe n’abo ahanganye na bo muri Politiki batumye yimuka ava mu nzu yari urugo rwe, yimukira muri Florida. Meya na Guverineri ba New York ni abo mu ishyaka ry’aba ‘Democrat’, aba ntibacana uwaka na Perezida Trump wo mu ishyaka ry’aba ‘Republicain’. Impamvu nyamukuru yatumye uyu mugabo yimura urugo, ni imisoro.

Mu magambo ye, yivugiye ko ntako atagize ngo asore amamiliyoni menshi cyane buri mwaka ariko abayobozi bakanga bakamugora. Abo yavugaga ko bamugoye ni Goverineri Andrew Cuomo na Meya Bill de Blaiso.

Ubu inzu Perezida Donald Trump yagize urugo rwa kabiri iherereye muri Florida. Iyo nzu yabaye iye mu mwaka wa 1985. Ikinyamakuru NBS cyagaragaje ko kuva Donald Trump yaba Perezida, yagiriye ingendo 99 i Mar-a-Lago muri uru rugo ruherereye muri Florida, aha bageragezaga kugereranya n’izo yagiriye mu rugo rwe rwa New York zari 22.

Ese ibi byacaga amarenga ko yari agiye kuzahagira urugo rwe ruhoraho nyuma ya Whitehouse?

Inzu Trump agiye kwimukiramo

Nyuma yo kugira inzu ye iherereye muri Florida mu gace ka Palm Beach urugo rwe rwa kabiri nyuma ya Whitehouse byateye kwibaza utubazo twinshi. Muri iyi minsi abantu baribaza niba Donald Trump yimutse kubera imisoro, ese ibikorwa bye byari muri uyu mujyi byo arabireka? Iminsi ihishura byinshi reka tuyihange amaso.

Umwanditsi: Mukama Christian-InyaRwanda.com

Src: bbc.com, nypost.com, nytimes.com, nbcnewyork.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND