RFL
Kigali

Rwanda cycling Cup irakomereza i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 16:29
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019 abatuye mu karere ka Muhanga baraza kuryoherwa na shampiyona yo gusiganwa ku magare mu Rwanda izwi nka ‘ Rwanda Cycling Cup’ ubwo haza kuba hakinwa agace ka gatandatu kiswe ‘ Muhanga circuit”.



Rwanda Cycling Cup ni  isiganwa rizenguruka u Rwanda mu bice bitandukanye  ikaba yitabirwa n’amakipe yose yo mu Rwandayabisabye akiyandikisha muri FERWACY. Muhanga circuit  muri rusange rizatangira saa tatu n’igice z’igitondo, rikazitabirwa n’abakinnyi bazaturuka mu makipe 11 amenyerewe muri uyu mukino mu Rwanda.

Ni isiganwa rizakinwa mu byiciro bibiri, ingimbi n’abari n’abategarugori bazatangira saa 9:30 naho abatarengeje imyaka 23 n’abakuru bo batangire 11h.

Abakinnyi bazasiganwa ku ntera ya Km 3,3 bazenguruka mu Mujyi wa Muhanga uwa mbere amenyekane nyuma y’isaha. Ni inshuro ya kabiri hagiye gukinwa ubu bwoko bw’isiganwa rimara isaha kuko bwakoreshejwe i Rwamagana ubwo Mugisha Moise yatsindaga Rwamagana Circuit.

Amwe mu mazina asanzwe amenyerewe muri uyu mukino mu Rwanda  yanatsinze byibura iri siganwa ntazagaraga i Muhanga kubera impamvu zitandukanye.

Hari nk'abari gukina Tour du Faso, barimo Mugisha Samuel watwaye Criterium Byemayire Lambert iheruka, Mugisha Moise wegukanye Rwamagana Circuit ndetse na Munyaneza Didier watwaye Kivu Race.  

Nzafashwanayo Jean Claude, Ruberwa Jean D'amascene na Hakizimana Seth na bo bari muri Burkina Faso.  Muhoza Eric na Nzayisenge Valentine bari mu ishuri ryo gusiganwa ku magare muri Africa y'epfo na bo ntibazagaragara muri Muhanga circuit ku wa gatandatu.

Rwanda Cycling Cup ni irushanwa ngaruka mwaka rikaba riri kuba ku nshuro ya gatanu rikaba  ritegurwa na FERWACY rigaterwa inkunga na Cogebanque ndetse na Skol Rwanda.

Ni ku nshuro ya kane, Rwanda Cycling Cup igiye gusorezwa i Muhanga kuko mu 2018 Uwizeyimana Bonaventure yahatsindiye bahagurutse i Kayonza, Nzayisenga Valentine mu bari n’abategarugori na Muhoza Eric mu ngimbi baba aba mbere mu bindi byiciro.

Mu 2018 Byukusenge Patrick yatsindiye i Muhanga bahagurutse i Musanze nyuma yo guhatana muri Km za nyuma na Twizerane Mathieu, Habimana Jean Eric mu ngimbi na Mukashema Josiane mu bagore baratsinda.

      Mu mwaka wa 2016, Gasore Hategeka yari yabaye uwa mbere muri Central Challenge yahagurutse i Kayonza, Ingabire Beatha mu bagore na Manizabayo Eric mu ngimbi.


Rwanda Cycling Cup iheruka kubera mu karere ka Muhanga mu mwaka wa 2018 yegukanwe na Byukusenge Patrick


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND