RFL
Kigali

Faida mu ndirimbo ‘Blessing’ yaririmbye ku bakundana basangira buri kimwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2019 15:20
0


Umuhanzi Sebuhoro Faida ukoresha mu muziki izina rya Faida wataramiye igihe kinini muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Blessing’ ifite iminota itatu n’amasegonda 04’.



Faida yakunzwe mu ndirimbo “Ndabakumbuye” yakozwe na Jimmy muri Level 9, ‘The Loser” n’izindi. Uyu muhanzi kandi mu bihe bitandukanye yagiye ashyira imbere gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yifashishije gitari bikanogera benshi.

Indirimbo ye nshya yise ‘Blessing’ yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje kuyikora agira ngo abwire abakundana ko ari byiza gusangira buri kimwe kuko ari bwo Imana iha umugisha urukundo.

Ati “..Niba ukunze umuntu ugomba kumukundana n'ibyawe byose…urukundo, amafaranga mbese buri kimwe bikaba ibye kuko nizera ko gushyira hamwe kwa babiri bafite urukundo Imana ibasanga ikaba imigisha.”

Faida avuga ko mu myaka itanu iri imbere yibona akorera muzika ku rwego mpuzamahanga n’ubwo aziko bitoroshye kubigeraho. Yavuze ko yigira byinshi ku muhanzi w’umunyabigwi mu muziki Ed-Sheeran ku buryo amufatiraho ikitegererezo n’ibikorwa agomba gukora mu minsi iri imbere.

Umukobwa ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo yitwa Chania Umuhoza. Ni umuhanga mu bijyanye no gukina ubutumwa buririmbwa mu ndirimbo. Isura ye yagaragaye mu ndirimbo nyinshi z’umuhanzi Christopher Muneza nka “Irijoro”, .

Uyu mukobwa yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ya motema” y’abahanzi bo muri Kina Music, Nel Ngabo na Platini Nemeye.

Faida ni umuhanzi wamenyekanye nk’umucuranzi muri Salus Populi. Yize ‘Civil Engineering’ i Huye arangize mu mwaka wa 2016 muri Kaminza Nkuru y’u Rwanda (UR). Ubu ni umukozi ku kibuga cy’Indege cya Bugesera ushinzwe 'Quality Manager Assistant'.

Faida yasohoye amashusho y'indirimbo 'Blessing'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BLESSING' YA FAIDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND