Hagati muri iki cyumweru turimo muri shampiyona y’u Rwanda hakinwaga umunsi wa 6, waranzwe no kunganya imikino 6 mu mikino 8 ari nako Gicumbi Fc bwa mbere yabonye amanota atatu muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsinda Espoir Fc ibitego 2-1. Abatoza batandukanye kuri iyi nshuro bitotombeye ibyemezo by’umusifuzi inshuro nyinshi.
Rayon Sports yabuze amanota atatu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Nyuma yo kumara imikino
itanu idatsinda itananganya, ikirukana uwari umutoza wayo mukuru, Gicumbi Fc
kera kabaye yaje kubona amanota ya mbere nyuma yo gutsinda Espoir Fc y’i Rusizi
bigoranye ibitego 2-1, Rutahizamu wayo Dusenge Bertin yongera ibitego ageza kuri
bine.
Uyu munsi wa Gatandatu w’imikino
muri shampiyona y’u Rwanda kuva yatangira gukinwa muri uyu mwaka w’imikino
nibwo bwa mbere habayeho kunganya imikino myinshi kuko mu mikino umunani
yakinwe, itandatu yose habayeho kunganya, ibiri yonyine niyo yabonetsemo
intsinzi.
Umunsi wa Gatandatu ntabwo
warumbutsemo ibitego, kuko mu mikino umunani yakinwe hatsinzwemo ibitego 12
gusa.
Amakipe y'inzego zishinzwe umutekano yaguye miswi
Abatoza b’amakipe atandukanye bagiye banenga
cyane ibyemezo by’abasifuzi yewe bamwe baranahanwa. Nko ku mukino wahuje Police
Fc na APR Fc wagaragayemo kudashimishwa n’ibyemezo by’abasifuzi byanatumye
umutoza w’ungirije muri APR Fc ahabwa ikarita y’umuhondo. Ku mukino wa Gasogi
United na Kiyovu Sport nabwo hagaragaye kwinubira imyanzuro y’abasifuzi ku
bikorwa bimwe na bimwe byaberaga mu kibuga, aho uruhande rumwe rwabonaga
amakosa ariko ntasifurwe.
Umunsi wa Gatandatu wasize
Mukura victory Sport yambuye APR FC umwanya wa mbere iwicaraho nyuma yo
gutsinda Hetoes igitego 1-0, APR Fc ikanganya na Police Fc igitego 1-1.
Gicumbi Fc niyo kipe
yonyine yarangije umukino abakinnyi batuzuye nyuma yo kubona ikarita itukura kuri uyu munsi wa gatandatu wa shampiyona.
Imikino itatu mu mikino
umunani yo ku munsi wa gatandatu muri shampiyona yakinwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri
z’umugoroba harimo umukino wa Rayon Sports na Etincelle, Police Fc na APR Fc
ndetse n’uwa Gasogi United na Kiyovu Sport.
Mukura Victory Sport iri
ku mwanya wa mbere n’amanota 14, inganya na APR Fc ariko ikayirusha ibitego
izigamye naho Heroes Fc na Gicumbi Fc nizo ziri inyuma ku rutonde rwa
shampiyona y’u Rwanda.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO