RFL
Kigali

Amanota ya Mbere kuri Gicumbi Fc, kunganya imikino 6 n’ibindi byaranze umunsi wa 6 muri Rwanda Premier League

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2019 12:05
0


Hagati muri iki cyumweru turimo muri shampiyona y’u Rwanda hakinwaga umunsi wa 6, waranzwe no kunganya imikino 6 mu mikino 8 ari nako Gicumbi Fc bwa mbere yabonye amanota atatu muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutsinda Espoir Fc ibitego 2-1. Abatoza batandukanye kuri iyi nshuro bitotombeye ibyemezo by’umusifuzi inshuro nyinshi.




Rayon Sports yabuze amanota atatu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Nyuma yo kumara imikino itanu idatsinda itananganya, ikirukana uwari umutoza wayo mukuru, Gicumbi Fc kera kabaye yaje kubona amanota ya mbere nyuma yo gutsinda Espoir Fc y’i Rusizi bigoranye ibitego 2-1, Rutahizamu wayo Dusenge Bertin yongera ibitego ageza kuri bine.

Uyu munsi wa Gatandatu w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda kuva yatangira gukinwa muri uyu mwaka w’imikino nibwo bwa mbere habayeho kunganya imikino myinshi kuko mu mikino umunani yakinwe, itandatu yose habayeho kunganya, ibiri yonyine niyo yabonetsemo intsinzi.

Umunsi wa Gatandatu ntabwo warumbutsemo ibitego, kuko mu mikino umunani yakinwe hatsinzwemo ibitego 12 gusa.


Amakipe y'inzego zishinzwe umutekano yaguye miswi

Abatoza b’amakipe atandukanye bagiye banenga cyane ibyemezo by’abasifuzi yewe bamwe baranahanwa. Nko ku mukino wahuje Police Fc na APR Fc wagaragayemo kudashimishwa n’ibyemezo by’abasifuzi byanatumye umutoza w’ungirije muri APR Fc ahabwa ikarita y’umuhondo. Ku mukino wa Gasogi United na Kiyovu Sport nabwo hagaragaye kwinubira imyanzuro y’abasifuzi ku bikorwa bimwe na bimwe byaberaga mu kibuga, aho uruhande rumwe rwabonaga amakosa ariko ntasifurwe.


Abatoza ntibanyuzwe n'ibyemezo by'abasifuzi kuri iyi nshuro

Umunsi wa Gatandatu wasize Mukura victory Sport yambuye APR FC umwanya wa mbere iwicaraho nyuma yo gutsinda Hetoes igitego 1-0, APR Fc ikanganya na Police Fc igitego 1-1.

Gicumbi Fc niyo kipe yonyine yarangije umukino abakinnyi batuzuye  nyuma yo kubona ikarita itukura kuri uyu munsi wa gatandatu wa shampiyona.

Imikino itatu mu mikino umunani yo ku munsi wa gatandatu muri shampiyona yakinwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba harimo umukino wa Rayon Sports na Etincelle, Police Fc na APR Fc ndetse n’uwa Gasogi United na Kiyovu Sport.

Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 14, inganya na APR Fc ariko ikayirusha ibitego izigamye naho Heroes Fc na Gicumbi Fc nizo ziri inyuma ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND