RFL
Kigali

Jabo yasohoye indirimbo yakomoye ku musore wakoze ubukwe umuryango w’umukobwa utamushaka-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2019 12:06
0


Umuhanzi Kalinijabo Ignace uzwi mu muziki ku izina rya Jabo kuri uyu wa 31 Ugushyingo 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Iyo utazakubaho’ ifite iminota itatu n’amasegonda 51’.



Jabo ni umuririmbyi w’umwanditsi w indirimbo akaba n’umucuranzi w’inanga ya kinyarwanda na gitari. Yatangiye muzika mu mwaka 2009 abikora nk’umwuga mu mwaka 2014.  Yize muzika mu ishuri rya muzika rya Nyundo asoza amasomo mu mwaka wa 2016.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Jabo yavuze ko yanditse iyi ndirimbo akuye igitekerezo ku nshuti ye y’umusore yakoze ubukwe ashimira umukunzi we, agira ati “Iyo utaza kubaho cyangwa ngo nanjye mbeho n’iki cyari kuba imiryango yacu ntiyari guterana gutya idushyigikiye.”

Uyu muhanzi avuga ko bitewe n’ukuntu uyu musore yabivugagamo yuzuye amarangamutima yumvise agize igitekerezo cyo gukubira inkuru y’urukundo rw’aba bombi mu ndirimbo.

Muri ubu bukwe, uyu musore yavuze urugendo yakoranye n’umukunzi we kugeza biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore, akaramata. Uyu musore yavuze ko iwabo w’umukobwa batamushakaga ariko umukobwa akomeza kumuhagararo, avuga ko ari we wamuremewe.

Jabo ati “Yavuze ko byari bikomeye cyane kuko iwabo w’umukobwa batakundaga umuhungu badashaka ko babana ariko umukobwa akomeza kumwereka ko ari we yaremewe,”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Jado yifashishije umukobwa bagerageza gukina ubutumwa yatambukije muri iyi ndirimbo.

Ni indirimbo kandi yakoreshejemo imisango y’ubukwe yayobowe n’umukinnyi wa filime uzwi nka Samusure, igaragaramo kandi uruhande rw’umukobwa wakoze ubukwe n’urw’umusore warongoye.

Mu bandi bantu bazwi bari muri aya mashusho y’indirimbo harimo n’umukinnyi wa filime uzwi nka Ndimbati n’abandi.

Indirimbo “Iyo utaza kubaho” n’iyo ya mbere akoze. Amajwi (Audio) yasohotse kuwa 03 Mutarama 2019. Uyu musore yari asanzwe aririmba mu bitaramo bitandukanye mu buryo bwa ‘live’, avuga ko ubu yatangiye gukora mu buryo bw’umwuga.

Amajwi y’iyi ndirimbo “Iyo utaza kubaho” yatunganyijwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Louis JahBoy. Amashusho yafatiwe mu nyubako yo kwa makuza.


Jado yasohoye amashusho y'indirimbo "Iyo Utazakubaho" yifashishijemo imisango y'ubukwe kugira ngo yerekana ubutumwa bw'ibyo yaririmbaga

Umuhanzi Ben Adolphe agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Abasore n'inkumi bari bamabye umusore ndetse n'umugeni

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IYO UTAZAKUBAHO" YA JABO     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND