RFL
Kigali

Big Fizzo ku rutonde rw’abahanzi Social Mula azifashisha amurika Album "Ma Vie"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2019 8:20
2


Umuhanzi Mugwaneza Lambert washyize imbere injyana ya R&B ageze kure imyiteguro yo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye “Ma Vie” imaze iminsi ikunzwe. Ni album azamurika ashyigikiwe n’abahanzi nyarwanda ndetse na Big Fizzo wahesheje ikuzo umuziki wo mu Burundi.



Tariki 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, Social Mula azahamurikira umuzingo (Album) ye ya mbere yakubiyeho indirimbo zamuranze mu rugendo rw’imyaka irenga itandatu amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi.

Ni mu gitaramo gikomeye yatumiyemo umuhanzi King James uherutse gushyira hanze indirimbo “Yabigize birebire”, umuhanzi w’umundi Big Fizzo wakunzwe mu ndirimbo nyinshi z’urukundo nka “Ndakumisinze”, “Munyana”, “Bajou”. Uyu muhanzi kandi yaguye igikundiro cye binyuze mu ndirimbo “Indoro” yakoranye n’itsinda rya Charly&Nina.   

Hari kandi Bruce Melody uherutse gushyira hanze indirimbo “Katerina” umaze kuririmba mu bitaramo bikomeye, Yvan Buravan uherutse gushyira hanze indirimbo “Inkuru” na Album yise ‘Love Lab’, umuhanzikazi Marina Deborah ukunzwe mu ndirimbo “Ni wowe”, “Log Out” n’izindi.

Social Mula yatumiye kandi Yverry uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Imbaraga” wakunzwe mu ndirimbo “Nk’uko njya mbirota”, “Ndabigukundira”, “Umutima” n’izindi nyinshi.

Big Fizzo ategerejwe i Kigali mu gitaramo Social Mula azamurikiramo Album "Ma Vie"

Urupapuro rwamamaza imurika ry’iyi album "Ma vie" rugaragaza ko hari n’abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bazatangazwa. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 150, 000 Frw ku meza y’abantu umunani.

Iyi alubumu “Ma Vie” izaba iriho indirimbo zose yakoze mu gihe cy’imyaka itandatu amaze akora umuziki nka “Super Star”, “Ku Ndunduro”, “Ndiho”, “Amahitamo”, “Isegonda” n’izindi.

Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa Social Mula agezeho nyuma y’aho muri uyu mwaka yatsindiye kuba mu bahanzi 10 bahatanira igihembo cya Prix Decouverte RFI cyegukanywe na Yvan Buravan mu mwaka ushize.

Agiye kumurika alubumu ye kandi mu gihe uyu muco wari umaze gukendera mu bahanzi b’abanyarwanda bakunze gukora indirimbo zabo ariko ntibazikubire kuri Album. 

Social Mula ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe mu bakora injyana ya R&B, indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo zifasha imitima ya benshi y’abarurimo.

Yatangiye kwamamara akorera umuziki muri Studio y’Ibisumizi ubwo yasohoraga indirimbo ze zirimo “Abanyakigali” akomereza ku zindi zirimo 'Mu Buroko' kugera kuri 'Ma Vie' yatumye amenyekana no hanze y’u Rwanda.

Social Mula ageze kure imyiteguro y'igitaramo azamurikiramo Album yise "Ma Vie"

Umuhanzi King James azaririmba mu imurikwa ry'Album "Ma Vie"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MA VIE' SOCIAL MULA YITIRIYE ALBUM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy 4 years ago
    Nukr tumurinyuma uwomwana wacu rwose. Natere imbere ndetse kugeza aho isi irangirra RFI nayo azayitwara tuuu!!
  • claude. gizzo4 years ago
    mukomereze. aho ndabakunda.





Inyarwanda BACKGROUND