RFL
Kigali

Umunyarwenya Eric Omondi yakoranye indirimbo na Awilo Longomba uheruka i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2019 8:34
0


Umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Tiko Tiko’ yakoranye n’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Awilo Longomba.



Awilo Longomba aheruka i Kigali mu gitaramo yatanzemo ibyishimo cya Kigali Jazz Junction, kuwa 25 Ukwakira 2019 muri Camp Kigali. Yanditse kuri konti ya instagram, avuga ati “Mwitegure indirimbo nziza y’umwaka wa 2019 nakoranye na Eric Omondi.”

Eric Omondi we yavuze ko ari ‘indirimbo yubahiriza Afurika’. Mu gusangiza abakunzi be, iyi ndirimbo Eric Omondi yanditse kuri instagram amwe mu magambo yaririmbye muri iyi ndirimbo, avugamo uburyo umukunzi we yamusabaga ko bajya i Dubai bakagera i Nairobi n’ahandi.

Mu ijoro rimwe gusa iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga 50,000 n’ibitekerezo 388. Eric Omondi mu bihe bitandukanye yagiye yigana asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yifashishije injyana yazo.

Mu bihe bitandukanye Eric Omondi yagiye asusurutsa abanyarwanda mu rwenya rwakirigise benshi; aheruka i Kigali mu gitaramo cya ‘Seka Fest’.

Awilo Longomba yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Enemy Solo’ yakoranye n’itsinda rya P Square, ‘Esopi Yo’, ‘Bundelele’ n’izindi. Mu kiganiro yagiraniye n'itangazamakuru ubwo yari mu Rwanda, Awilo Longomba yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo n'abahanzi nyarwanda.

Eric Omondi yakoranye indirimbo na Awilo Longomba

Omondi amaze iminsi mu biruhuko n'umuryango we


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TIKO TIKO' YA ERIC OMONDI NA AWILO LONGOMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND