RFL
Kigali

APR FC ikomeje kubera ihurizo Police Fc imaze imyaka 6 itayitsinda muri shampiyona

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 22:08
0


Wari umukino wa 14 mu myaka 6 Police Fc yakinaga na APR Fc muri shampiyona, Police Fc ishaka intsinzi ya mbere, ariko ntibyayikundiye kuko umukino wabereye kuri stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu warangiye amakipe yombi aguye miswi nyuma yo kunganya igitego 1-1.




Wari umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi

APR Fc niyo yinjiye mu mukino kare kurusha Police Fc, kuko ariyo yatangiye iyoboye umukino ibanza kugerageza amahirwe yo gutsinda mu minota ya mbere y’umukino ariko amahirwe ntiyabasekera. Nyuma y’iminota irindwi y’umukino Police Fc yinjiye mu mukino neza itangira guhererekanya mu kibuga hagati  inarema uburyo bwo gutsinda, itangira kugera imbere y’izamu rya APR Fc cyane.


Haringingo washakaga gukuraho amateka mabi policeFc ifite kuri APR Fc abonye inota rimwe

Mu minota 45’ y’igice cya mbere amakipe yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati ariko bakanyuzamo bakagera imbere y’izamu.  APR Fc yahushije uburyo nka bubiri bufatika imbere y’izamu rya Police Fc bwari kuvamo ibitego ariko ntibyabahiriye, mu gihe Police Fc nayo yahushije igitego cyagaragariraga buri wese ariko umupira Eric ngendahimana awuteye unyura hejuru y’izamu.  Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye nta kipe yinjije igitego mu izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri, Police Fc yatangiye isatira izamu rya Rwabugiri Omar ariko uburyo bagerageje ntibutange umusaruro. APR Fc yagerageje uburyo bwo kunyuza imipira ku mpande zayo ariko bagasanga ubwugarizi bwa Police Fc buhagaze neza. Abanyezamu b’amakipe yombi bakoze akazi katoroshye bakuramo imipira  yabaga itewe, banakiza izamu ryabaga ryugarijwe.


Abafana ba Police Fc bari baje gushyigikira ikipe yabo ari benshi

Abatoza ku mpande zombi wasangaga batishimira imyanzuro imwe n’imwe umusifuzi yagiye afata, nk’umutoza wa APR Fc Mohamed Erradi utishimiye penaliti atahawe ubwo Sefu yagwaga mu rubuga rw’umunyezamu ariko umusifuzi akanzura ko uyu musore yigwishije. Umutoza w’ungirije wa APR Fc yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kujugunya agacupa k’amazi n’umujinya nyuma yo kutishimira imyanzuro y’umusifuzi.  Haringingo Francis nawe ntiyanyuzwe n’ibyemezo byafatirwaga ikipe ye.


Abatoza ba APR Fc bagaragaye kenshi binubira imyanzuro y'umusifuzi 

Umukino wageze ku munota wa 70’ OPolice Fc isatira bikomeye izamu rya APR ihusha uburyo bwinshi buba bwavuyemo ibitego ariko ntibabubyaze umusaruro. Ku munota wa 81 w’umukino ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique yahagurukije abafana ba Police Fc atsinda igitego cya mbere cya Police Fc. Gusa ariko ibyo byishimo ntibyarambye kuko nyuma y’iminota ibiri gusa Mugunga Yves wari winjiye mu kibuga asimbura yishyuye igitego ku makosa akomeye y’ubwugarizi bwa Police Fc butakuyeho umupira urinda ugera kuri Mugunga maze aratsinda, abafana ba APR Fc bajya mu bicu.


Nsabimana Aimable kapiteni wa Police Fc yagize umukino mwiza

Amakipe yakomeje gukina asatirana mu minota yari isigaye y’umukino, APR FC ibona uburyo nka bubiri bwo gutsinda ariko Habarurema Gahugu ababera ibamba iminota 90 yateganyijwe y’umukino irangira amakipe agabanye amanota.

Kunganya kwa APR Fc gutumye Mukura iguma ku mwanya wa mbere aho inganya amanota na APR Fc ariko iaba izigamye ibitego byinshi kurusha APR.

Police Fc XI: Habarurema Gahungu 1, Nsabimana Aimable 13, Omar Mussa 15, Ndayishimiye Celestin 3, Derrick 2, Ngendahimana Eric 24, Munyakazi Yussuf Lule20, Iyabivuze Osee 22, Savio Nshuti 27, Ntirushwa Aime 8 na Antoine Dominique 14


abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police Fc

APR FC XI: Rwabugiri Omar 1, Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Mutsinzi Ange 5, Manzi Thierry 4, Mushimiyimana Mohammed 13, Bukuru Christophe 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Niyomugabo Claude 3 na Danny Usengimana 19


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR Fc

Uko indi mikino y’umunsi wa Gatandatu yagenze ndetse n’iteganyijwe

Ku wa kabiri 29, 2019
Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Heroes FC 0-1 Mukura VS
Marines FC 1-1 Bugesera FC

Ku wa Gatatu 30, 2019
Police FC 1-1 APR FC
Musanze Fc 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-1 AS Kigali

Ku wa Kane 31, 2019
Gasogi United vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18h00)

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND