Wari umukino wa 14 mu myaka 6 Police Fc yakinaga na APR Fc muri shampiyona, Police Fc ishaka intsinzi ya mbere, ariko ntibyayikundiye kuko umukino wabereye kuri stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu warangiye amakipe yombi aguye miswi nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Wari umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi
APR Fc niyo yinjiye mu mukino kare kurusha Police Fc,
kuko ariyo yatangiye iyoboye umukino ibanza kugerageza amahirwe yo gutsinda mu
minota ya mbere y’umukino ariko amahirwe ntiyabasekera. Nyuma y’iminota irindwi
y’umukino Police Fc yinjiye mu mukino neza itangira guhererekanya mu kibuga
hagati inarema uburyo bwo gutsinda,
itangira kugera imbere y’izamu rya APR Fc cyane.
Haringingo washakaga gukuraho amateka mabi policeFc ifite kuri APR Fc abonye inota rimwe
Mu minota 45’ y’igice cya mbere amakipe yaranzwe no
gukinira mu kibuga hagati ariko bakanyuzamo bakagera imbere y’izamu. APR Fc yahushije uburyo nka bubiri bufatika
imbere y’izamu rya Police Fc bwari kuvamo ibitego ariko ntibyabahiriye, mu gihe
Police Fc nayo yahushije igitego cyagaragariraga buri wese ariko umupira Eric
ngendahimana awuteye unyura hejuru y’izamu.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye nta kipe yinjije
igitego mu izamu ry’indi.
Mu gice cya kabiri, Police Fc yatangiye isatira izamu
rya Rwabugiri Omar ariko uburyo bagerageje ntibutange umusaruro. APR Fc
yagerageje uburyo bwo kunyuza imipira ku mpande zayo ariko bagasanga ubwugarizi
bwa Police Fc buhagaze neza. Abanyezamu b’amakipe yombi bakoze akazi katoroshye
bakuramo imipira yabaga itewe, banakiza
izamu ryabaga ryugarijwe.
Abafana ba Police Fc bari baje gushyigikira ikipe yabo ari benshi
Abatoza ku mpande zombi wasangaga batishimira imyanzuro
imwe n’imwe umusifuzi yagiye afata, nk’umutoza wa APR Fc Mohamed Erradi
utishimiye penaliti atahawe ubwo Sefu yagwaga mu rubuga rw’umunyezamu ariko
umusifuzi akanzura ko uyu musore yigwishije. Umutoza w’ungirije wa APR Fc
yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kujugunya agacupa k’amazi n’umujinya nyuma
yo kutishimira imyanzuro y’umusifuzi. Haringingo Francis nawe ntiyanyuzwe n’ibyemezo
byafatirwaga ikipe ye.
Abatoza ba APR Fc bagaragaye kenshi binubira imyanzuro y'umusifuzi
Umukino wageze ku munota wa 70’ OPolice Fc isatira
bikomeye izamu rya APR ihusha uburyo bwinshi buba bwavuyemo ibitego ariko
ntibabubyaze umusaruro. Ku munota wa 81 w’umukino ku mupira wari uturutse ku
ruhande rw’iburyo rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique yahagurukije
abafana ba Police Fc atsinda igitego cya mbere cya Police Fc. Gusa ariko ibyo
byishimo ntibyarambye kuko nyuma y’iminota ibiri gusa Mugunga Yves wari winjiye
mu kibuga asimbura yishyuye igitego ku makosa akomeye y’ubwugarizi bwa Police
Fc butakuyeho umupira urinda ugera kuri Mugunga maze aratsinda, abafana ba APR
Fc bajya mu bicu.
Nsabimana Aimable kapiteni wa Police Fc yagize umukino mwiza
Amakipe yakomeje gukina asatirana mu minota yari
isigaye y’umukino, APR FC ibona uburyo nka bubiri bwo gutsinda ariko Habarurema
Gahugu ababera ibamba iminota 90 yateganyijwe y’umukino irangira amakipe
agabanye amanota.
Kunganya kwa APR Fc gutumye Mukura iguma ku mwanya wa
mbere aho inganya amanota na APR Fc ariko iaba izigamye ibitego byinshi kurusha
APR.
Police Fc XI: Habarurema Gahungu 1, Nsabimana Aimable
13, Omar Mussa 15, Ndayishimiye Celestin 3, Derrick 2, Ngendahimana Eric 24,
Munyakazi Yussuf Lule20, Iyabivuze Osee 22, Savio Nshuti 27, Ntirushwa Aime 8
na Antoine Dominique 14
abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police Fc
APR FC XI: Rwabugiri Omar 1, Ombolenga Fitina 25,
Imanishimwe Emmanuel 24, Mutsinzi Ange 5, Manzi Thierry 4, Mushimiyimana
Mohammed 13, Bukuru Christophe 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel
10, Niyomugabo Claude 3 na Danny Usengimana 19
Uko indi mikino y’umunsi
wa Gatandatu yagenze ndetse n’iteganyijwe
Ku wa kabiri 29, 2019
Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC
Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
Heroes FC 0-1 Mukura VS
Marines FC 1-1 Bugesera FC
Ku wa Gatatu 30, 2019
Police FC 1-1 APR FC
Musanze Fc 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-1 AS Kigali
Ku wa Kane 31, 2019
Gasogi United vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 18h00)
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO