RFL
Kigali

Ubu isi iratekanye! Abu Bakr al-Baghdadi wahigwaga kurusha abandi ku isi yari muntu ki? Miliyoni $25 zari zemerewe uzamufata

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2019 19:54
0


Abu Bakr al-Baghdadi umuyobozi mukuru w'umutwe wa Islamic State (IS) uherutse gupfa, ni we muntu washakishwaga kurusha abandi bose ku isi. Yariyishe ubwo yari yugarijwe n'igitero cy'abakomando ba Amerika mu Majyaruguru ya Syria nk'uko byemejwe na perezida Trump. Ese uyu mugabo yari muntu ki?



Uyu mugabo yari yarashyiriweho igihembo cya miliyoni $25 ku muntu uzamufata, yashakishwaga na Amerika n'inshuti zayo kuva mu myaka itanu ishize umutwe wa Islamic State wakwimonogoza.

Ku gasongero kawo, IS yageze aho itegeka ku buso bwa 88,000kmĀ² , ahantu haruta u Rwanda inshuro enye, ku butaka bunyuranye kuva mu burengerazuba bwa Syria kugera mu burasirazuba bwa Iraq.

Aha bashyizeho amategeko yabo akarishye ku baturage barenga miliyoni umunani, bahakura za miliyari z'amadorari mu misoro ku bitoro (oil), gushimuta abantu n'ibindi.

Nubwo uyu mutwe wambuwe igice kinini wayoboraga n'umuyobozi wawo akicwa, IS iracyafite abarwanyi bigaragara ko bakiteguye gukomeza kurwana. Abu Bakr al-Baghdadi amazina ye nyayo ni Awwad Ibrahim al-Badri yari afite imyaka 48 akaba yaravukiye mu mujyi uri hagati muri Iraq witwa Samarra.

Akiri umuhungu muto yahimbwe akazina ka "uwizera" kubera uburyo yamaraga umwanya munini cyane mu musigiti asubiramo korowani, ndetse agacyaha cyane abatagendera ku mategeko ya sharia.

Mu myaka ya 1990 ubwo yari arangije amashuri yagiye mu murwa mukuri i Baghdad, ahavana Master's mu masomo ya kisilamu ndetse atangira PhD muri Kaminuza ya Baghdad nk'uko byanditswe n'abamushyigikira.

Muri kaminuza ngo yabaga ku musigiti, agakunda gukina umupira w'amaguru kandi akaba umuntu uvuga macye ndetse ngo wemeraga intambara ntagatifu (jihad) kuva icyo gihe.

'Kaminuza ya jihad'

Mu 2003 ingabo za Amerika zimaze guhirika Perezida Saddam Hussein, bivugwa ko Maghdadi ari mu bashinze umutwe warwanyaga ukanatera ingabo za Amerika aho zikambitse. Mu 2004 yarafashwe afungwa n'ingabo za Amerika mu mujyi wa Falluja nyuma yimurirwa mu Majyepfo ahitwa Bucca.


Baghadadi yafungiwe hano mu nkambi ya Bucca y'abanyamerika mu gihe cy'amezi 10

Bucca niho bivugwa ko hahindutse kaminuza yigisha intambara ntagatifu, yahahuriye anahamenyanira na benshi. Bivugwa ko yayoboraga amasengesho muri gereza, ndetse akaba umuhuza mu gihe cy'ubushyamirane hagati y'imfungwa n'Abanyamerika bategeka aho bafungiye.

Ntiyigeze afatwa nk'uteye inkeke Amerika, nyuma y'amezi 10 baramurekuye.

 "Yari umugizi wa nabi wo ku muhanda ubwo twamufataga mu 2004, biragoye kwiyumvisha ko twari dufite umuntu uzavamo umuyobozi wa IS". Ni ibyavuzwe n'umwe mu bategetsi ba Pentagon mu 2014.


Muri 2003 yagiye mu mutwe wigometse ku butegetsi bwashyizweho n'Abanyamerika nyuma yo guhirika Saddam Hussein

Kongera kubaka al-Qaeda muri Iraq

Avaga Bucca, bivugwa ko Baghdadi yahuye na bamwe mu bari abayobozi ba Al Qaeda muri Iraq barimo Abu Musab al-Zarqawi bakamubera urugero. Mu 2006, Al Qaeda ya Iraq yashinze ishami iryita Mujahideen Shura, ishami Baghdadi yahise yiyemeza gukorana naryo.

Mu mpera z'uwo mwaka al-Zarqawi amaze kwicwa mu gitero cy'indege z'ingabo za Amerika ririya shami ryahinduye izina ryitwa Islamic State of Iraq (ISI).


Mu 2014 yafashwe amashusho ari kurahira mu musigiti wa Mosul

Ubwo Abu Umar al-Baghdadi wayoboraga ISI yicwaga n'ingabo za Amerika mu 2010 ari kumwe n'uwari amwungirije Abu Ayyub al-Masri, Abu Bakr al-Baghdadi yahise agirwa umusimbura

Yafashe umutwe Abanyamerika bibwiraga ko kuwutsinda bitazatinda ariko n'ubu ntibirarangira. Yifashishije bamwe mu bahoze ari abasirikare n'abatasi ku butegetsi bwa Saddam hamwe na bamwe mu bafunganywe nawe i Bucca, yakomeje ISI bidasanzwe.

Kugeza mu 2013 uyu mutwe wari ukomeye ufite abarwanyi muri Iraq na Syria, mu 2014 uyu mutwe wagabye ibitero bikomeye muri Iraq, ufata umujyi wa Mosul ndetse umanuka ugana i Baghdad.

Hagati muri uyu mwaka, uyu mutwe watangaje icyo wise "caliphate" ndetse usaba abasilamu bose ku isi kumvira ubu bwami bushya bwa Abu Bakr al-Baghdadi.

Uyu mugabo yavugaga nk'aba 'caliphs' ba Islam yo mu myaka amagana ishize, ndetse agasaba abayoboke be kurwana intambara ku batizera bose, ibihumbi by'abantu bavuye mu mahanga bajya gukorera ubwami bwe.

Gutsindwa

Mu myaka itanu yakurikiyeho, IS yagiye ivanwa mu birindiro yari yarafashe, abantu ibihumbi byinshi barapfuye abandi babarirwa muri za miliyoni barahunga. Ingabo za Iraq, zifashijwe n'abarwanyi b'aba Kurde Peshmerga bafashijwe na Amerika n'inshuti zayo gutsinda IS.


Mu kwa 7 muri 2017 ingabo za Leta ya Iraq zasubiranye umujyi wa Mosul

Ingabo za leta ya Assad muri Syria nazo zifashijwe n'ibitero by'indege z'Uburusiya byashegeshe IS, gusa ikibazo cyakomeje kwibazwa ni 'Baghdadi aracyariho cyangwa yarishwe?'

Mu gihe hari abibazaga ko yaguye mu bitero by'indege, mu 2017 yasohoye amajwi ahamagarira abarwanyi "gukomeza intambara ku banzi babo". Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Baghdadi yagaragaye mu mashusho bwa mbere mu myaka itanu.

Icyo gihe yemeye gutsindwa kwa IS avuga ko ubu uyu mutwe uri "mu ntambara ya nyuma", asaba abayishyigikiye gukora ibishoboka bakarwana n'umwanzi mu bya gisirikare, mu bukungu n'ubundi buryo bwose bushoboka.

Yagize ati: "Bagomba kumenya ko jihad ikomeza kugeza ku munsi wo kuzuka, ko Imana yadutegetse iyo ntambara itadutegetse kuyitsinda."


Ntabwo bizwi aho aya mashusho yafatiwe, gusa Baghdadi yabonekaga nk'umuntu ufite ubuzima bwiza.

Ntawongeye kumva ibye kugeza mu kwezi kwa cyenda, ubwo IS yasohoraga amajwi ye avuga ko 'ibitero bya buri munsi biri gukorwa ahantu hatandukanye".

Baghdadi bikekwa ko yari yihishe mu birindiro bya nyuma bya IS biri muri Syria hafi y'umupaka wa Turukiya. Mu minsi ishize ingabo za Amerika zatangaje ko zahavuye.

Tariki 23 z'uku kwezi ingabo za Amerika zagabye ibitero bidasanzwe ahitwa Barisha mu Majyaruguru ya Syria mu ntara ya Idlib, mu birindiro bya nyuma by'abarwanya perezida Assad.

Intego yabo nyanyo yari Baghdadi, nubwo aha hantu ari mu birometero amaganga by'aho benshi bibwiraga ko yihishe.

Perezida Trump ubu yatangaje ko Baghdadi yahungiye mu muhora wo munsi y'ubutaka ari kumwe n'abana batatu mu gitero yari yagabweho maze akiturikirazaho igisasu ubwo ingabo za Amerika zari zoherejemo imbwa.

Uko ari bane bose ngo barapfuye.


Aho yari atuye harashwe n'indege za Amerika harashwanyagurika

Trump avuga ko nubwo umubiri we washwanyaguritse ariko ibipimo byagaragaje ko ari we. Yagize ati: "Umwicanyi ukomeye, wateye benshi umubabaro n'urupfu nawe yakuweho nabi nta yindi nzirakarengane azongera kubabaza, umwana cyangwa umugore.

Yapfuye nk'imbwa. Yapfuye nk'ikigwari. Isi ubu iratekanye kurusha. Icyakora nyuma y'urupfu rwe, umutwe wa Islamic State ntabwo uremeza niba Baghdadi yapfuye.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND