RFL
Kigali

Sedy na Uncle Austin mu ndirimbo nshya bagiye inama yo kudacira abandi urubanza -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2019 16:09
0


Umuhanzi Sedrick Djano (Sedy Djano) kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Don’t Judge me’ yakoranye n’umuhanzi Luwano Tosh uzwi mu muziki ku izina rya Uncle Austin.



Sedy atuye muri Leta ya Mississippi muri Amerika ari naho akorera muzika yatangiye byeruye mu muzika wa 2018. Amaze gushyira hanze indirimbo nka ‘Be Kind’ yakoranye na Social Mula na Riderman, ‘Ntabe ari njye’ yakoranye na Serge Iyamuremye zikurikiwe na ‘Don’t Judge me’ yakoranye na Uncle Austin.

Yatangarije INYARWANDA, ko yahuje ibitekerezo na Uncle Austin bandika indirimbo ‘Don’t Judge me’ bashingiye ku bisanzwe bibaho mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko benshi bihutira gucira urubanza abandi batabanje icyibyihishe inyuma.

Yagize ati “Duhura n’abahemu, abanyamashyari, abakurwanya mu nzira zose zishoboka gusa ikibabaje n’uko birengagiza ko ejo ari wowe ushobora kubatabara cyangwa ukabahindurira ubuzima.”

Yungamo ati “Uko umuntu aharanira gutera imbere niko hari n’abandi barara amajoro bashaka uko bamusenya nyamara biyibagiza ko atari bo Mana.

Aho guhangayikishwa n’ibyaduteza imbere muri ubu buzima, tukabana neza, tukubaka isi nziza, ahubwo turata umwanya ku busa ngo turarwanya abandi.”

Sedy avuga ko asanzwe ari inshuti ya Uncle Austin ku buryo byamworoheye gukorana indirimbo nawe, ati “Ni umugabo uca bugufi.”

Uncle Austin mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yashyize imbere gufasha abahanzi bashya mu muziki. Abamuciye mu ntoki yabateje intambwe ikomeye barimo Marina Deborah, Yvan Buravan, Victor Rukotana n’abandi.

Amajwi (Audio) yatunganyirijwe muri Monstor Record na Knobeat. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Ibalab.

Sedy yakoranye indirimbo 'Don't Judge me' na Uncle Austin


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DON'T JUDGE ME' YA UNCLE AUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND