RFL
Kigali

France: Umunyarwanda Mr Bombe Trainer wamaze kubona Agency afite intego yo kuzamura 'Fitness' mu Rwanda

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:30/10/2019 14:19
1


Amazina ye ni Murengezi Maridadi kuri ubu usigaye uba mu Bufaransa nyuma yo guhirwa n'umwuga w'ubunyamideri bushingiye ku kugaragaza umubiri ndetse ibi byamuhaye igitekerezo cyo kuzatangiza Agency mu Rwanda.



Murengezi Maridadi akoresha izina Mr Bombe Trainer muri uyu mwuga wo kumurika imideri bushingiye ku kugaragaza umubiri. Uyu munyamideri kandi kuri ubu akina no mu ikipe ya Rugby yitwa LMRCV Club ibarizwa mu mujyi wa Lille, ibi byose yabigezeho binyuze muri Agency izwi nka Ocean Groove Paris.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa INYARWANDA yamutangarije ko nyuma yo guhirwa n'uyu mwuga yifuje kwagurira iki gikorwa mu Rwanda cyane ko hari urubyiruko ruba rubyifuza kandi bakabura ubashyigikira. Yagize ati: "Umwaka ugiye gushira ndi muri France, nkimara kubona aya mahirwe yo kujya muri iyi Agency narebye uko bikorwa numva ngize igitekerezo cyo kubitangiza aha iwacu mu Rwanda ndetse nkita no kuri uru rubyiruko ruzitabira."


Mr Bombe abona guhanga no kumurika imideri ari impano ivuna ndetse akenshi ababikora iyo batabonye ubitaho bacika intege. Yakomeje adutangariza ko ubwo yari mu Rwanda yakundaga gukurikirana ibyerekeye n'uyu mwuga akabona ntabihari mu Rwanda gusa mu bihugu byo hanze ni ibintu byateye imbere.


Kimwe mu byo Mr Bombe abona biba nk'imbogamizi ni uko bisaba ubushobozi bwinshi ndetse no kwita ku buzima bw'abakora iyi siporo cyane ko ari n'ibintu bisaba ingufi nyinshi.


Mr Bombe abona ari amahirwe menshi ku rubyiruko namara gutangiza iyi Agency

Mr Bombe yadutangarije ko usibye guzateza imbere siporo mu Rwanda bizatuma abazitabira bazajya bagira umubiri ukora neza (Fit), bamwe bagahabwa akazi ikindi kandi azajya ategura amarushanwa azazamura impano z'urubyiruko rukunda uyu mwuga.

Mr Bombe avuga ko gukora iyi siporo 'Fitness' ari kimwe mu bitanga amahirwe ku muntu ku giti cye aho ashobora kuba umukinnyi n'umubyinnyi cyane ko nawe bimwe mu byo akora harimo gukina imikino nka Rugby na Basketball ndetse akaba n'umunyamideri aho abikorera mu Bufaransa.


Uyu musore ahagana mu mwaka wa 2015 yamenyekanye mu makipe atandukanye akina umukino wa Rugby aha mu Rwanda. Aya makipe yagiye agaragaramo harimo Kigali Sharks yayikiniye kuva 2015 kugeza 2016, Remera Buffaloes yayikiniye kuva 2016 kugeza 2017 na Lion defere yakiniye mu mu mwaka wa 2018.


Mr Bombe Trainer yamaze kubona Agency kuri ubu afite intego yo kuzamura Fitness mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Booooo4 years ago
    Ni byiza rwose nakomeze atsinde. Courage





Inyarwanda BACKGROUND