RFL
Kigali

Zimbabwe yananiwe kwakira irushanwa rihatanyemo Uwicyeza Pamela

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2019 10:31
0


Zimbabwe yari kwakira irushanwa rishyize imbere umuco w’umunyafurikakazi ‘Zuri African Queen’ kuwa 01 Ugushyingo 2019, yaryambuwe ku mpamvu z’uko yagaragaje ubushake buke rihabwa igihugu cya Kenya guhera kuwa 14 Ukuboza 2019.



Iri rushanwa ‘Zuri African Queen’ rifite insanganyamatsiko igira ati “Umuco wanjye, ishema ryanjye”. Miss Uwicyeza Pamela wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ari ku rutonde rw’abakobwa bazitabira iri rushanwa.

Yagombaga guhagurika i Kigali yerekeza muri Zimbabwe, kuwa 26 Ugushyingo 2019.  

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Uwicyeza Pamela yatangaje ko mbere y’uko itariki yo kugenda igera we n’abandi bakobwa bamenyeshejwe ko iri rushanwa ritakibereye muri Zimbabwe, ku mpamvu z’uko ‘hari umutekano muke’.      

Ryan Nush Umuyobozi wa Zuri Africa-Global, yabwiye News Day ko Zimbabwe yagaragaje imbaraga nke mu kwakira iri rushanwa ryari ritanze amahirwe akomeye kuri iki gihugu yo kumenyekanisha umuco wabo.  

Ryan Nush ati “Birababaje! Ubu irushanwa rizakirwa na Kenya aho rizitabirwa n’ibihugu birenga 22. Twabuze uburenganzira nyabwo no gushyigikirwa na Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo, Ubugeni n’imikino yo kwishimisha. Twabuze kandi amafaranga ahagije. Nta yindi nzira twamenyekanishamo igihugu cyacu tudafite ubushobozi buhagije.”

Yungamo ati “Zimbabwe nta bushobozi ifite bwo gushyigikira iki gitekerezo gishya gihangiwe muri Afurika. Twakoze ibyo twagomba gukora, yewe twageze n’aho twinginga ariko nk’igihugu ntabwo cyiteguye kwakira iri rushanwa.” 

Soma: Pamela yavuze kuri 'application' yahanze izafasha abangavu, irushanwa azitabira n'ibindi

Nush avuga ko amahitamo yabo ya mbere yari uko iri rushanwa ribera mu gihugu Afurika y’Epfo ariko bahisemo ko ribera muri Zimbabwe kuko ari ho hari abaritangije.

Avuga ko bakomwe mu nkokora no kubura amafaranga ahagije n’ikipe ngari y’abafatanyabikorwa bari kubafasha gutegura irushanwa.

Abateguye iri rushanwa bagerageje gushakisha ubufasha ahantu hatandukanye ariko biranga. 

Ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Malawi, Nigeria, Sierra Leone, Burundi, Zambia, Togo, South Africa, Rwanda, Botswana, Kenya, Namibia, Eswatini, Tanzania na Lesotho.

Irushanwa ‘Zuri African Queen’ azitabira ryatangiye mu 2013 ryakunze kubera muri Afurika y’Epfo. Abategura iri rushanwa bahitamo umwe mu bakobwa bahataniye ikamba ry’igihugu muri uwo mwaka.

Kwitabira bisaba ko umukobwa aba afite ubwenegihugu bw’igihugu agiye guhagararira; kuba ari umunyafurikakazi kandi ubikunze ari ibintu bigaragara.

Kuba umukobwa akunze umuco w’igihugu cyane kandi hari n’icyo uwuziho, kuba hari irushanwa ry’ubwiza yitabiriye, yishimiye uruhare rwe n’aho uturuka, kuba hari ibikorwa by’urukundo ukora n’ibindi.

Irushanwa 'Zuri African Queen' Uwicyeza Pamela azitabira rizabera muri Kenya aho kuba Zimbabwe

Pamela yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND