RFL
Kigali

Rayon Sports yanganyije na Etincelles bituma ikomeza gusigara inyuma y'umukeba

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2019 21:13
0


Ku munsi wa Gatandatu w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports yanganyije na Etincelles 0-0, mu mukino wabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku ruhande rwa Rayon Soports, uba umukino wa kabiri Rayon Sports idatsinda bituma ikomeza gusigara inyuma ya APR FC bahora bahanganye.




Bizimana Yannick yagerageje kugora ubwugarizi bwa Etincelles ariko ntiyatsinda

Ikipe ya Rayon Sports yinjiye mu mukino w’umunsi wa Gatandatu ishaka amanota atatu kubera ko yasaga n’intare yakomeretse ku mukino w’umunsi wa Gatanu ubwo yatsindirwaga i Nyagatare ku kibuga cya Sunrise ibitego 2-1. Muri rusange umukino w’uyu munsi wabonetsemo amahirwe yo gutsinda ku ruhande rwa Rayon Sports byumwihariko mu gice cya kabiri cy’umukino ariko amahirwe ntiyasekera iyi kipe yambara ubururu n’umweru.


Abatoza ba Rayon Sports bamaze imikino ibiri nta ntsinzi babona

Ni umukino watangiye amakipe yombi asa naho ari kwigana kuko wabonaga nta kipe ishaka ukugera imbere y’izamu ry’indi, gusa ariko uko iminota yagiye izamuka amakipe yagerageje kurema uburyo bwo gutsinda ariko ntihagire ikivamo. Mu gice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yaranzwe no gukinira mu kibuga hagati uburyo bwo gutsinda buba bucye cyane, maze iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Ikipe ya Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino yahinduye uburyo bw’imikinire, kubera ko yaretse ibyo gutindana umupira mu kibuga hagati ahubwo itangira kugera imbere y’izamu cyane, yotsa igitutu ikipe ya Etincille.


Abatoza ba Etincelle babonye amanota 4 mu mikino ibiri ikomeye ikurikirana 

Mu gice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yarushije ku buryo bugaragara ikipe ya Etincille haba guhererekanya umupira mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo buvamo ibitego, ariko uburyo bagerageje ntibubahire. Mu minota 45 y’igice cya kabiri cy’umukino Rayon Sports yahushije uburyo bwo gutsinda ibitego nka butanu, harimo Penaliti Eric Rutanga yahushije igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yateye igiti cy’izamu inshuro ebyiri, banatsinda ibitego bibiri ariko hari habanje kubaho amakosa.


Mugisha Gilbert wakoreweho ikosa rya penaliti Rutanga ayitera hanze

Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez yakoze impinduka avana mu kibuga Commodore hinjira Iranzi, aza no gukuramo Mugheni Fabrice hinjira Sekamana Maxime ariko biranga ntihagira impinduka zibaho ku musaruro.

Etincelle yacungiraga ku mipira Rayon Sports itakaza bakayibyaza umusaruro, bakayikina bagana mu izamu rya Rayon Sports ariko uburyo bagerageje ntibubahire, maze iminota 90 y’umukino yagenwe irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.


Rutanga Eric yateye penaliti hejuru y'izamu

Penaliti Eric Rutanga yahushije yabaye iyakabiri Rayon Sports ihushije mu mikino itandatu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Uyu ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Rayon Sports itabona intsinzi nyuma yo gutsindirwa i Nyagatare na Sunrise ibitego 2-1, ku mukino ukirikiyeho babuze amanota atatu mu rugo banganyije na Etincelle 0-0.

Kunganya uyu mukino bitumye Rayon Sports ijya ku gitutu kuko APR FC nitsinda umukino wayo ku munsi wejo izahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5 hagati yayo na Rayon Sports, kuri ubu Mukura yo yamaze gusiga Rayon Sports amanota 3 nyuma yo Gutsinda Heroes igitego 1-0. Kuri ubu Rayon Sports yagize amanota 11 mu mikino itandatu.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves 1, Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga 3, Iragire Saidi 2, Rugwiro Herve 4, Olokwei Commodore 11, Nizeyimana Mirafa 8, Mugheni Fabrice 27, Omar Sidibe 9, Bizimana Yannick 23 na Mugisha Gilbert


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe ya Rayon Sports

Etincelle XI: Musoni Theophile 31, Manishimwe Yves 14, Kanamugire Moses 3, Rucogoza Aimable Mambo 2, Hakizimana Abdoul Kalim 21, Tuyisenge Hackim 8, Gikamba Ismael 24, Uwimana Guilain 6, Niyonsenga Ibrahim 17, Rachid Mutebi 9 na Kikunda Patrick Kaburuta


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe ya Etincelle FC

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND