RFL
Kigali

'Umurage Communication For Development' watangije ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA binyuze mu myidagaduro-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/10/2019 10:53
0


Impamvu yo gukora ubu bukangurambaga ni ubwandu bugenda buzamuka mu bana cyane cyane mu cyiciro cy’abakobwa. Kugeza ubutumwa bifuza kuri aba bana bazabinyuza mu makinamico n’ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro bikubiyemo ubutumwa bubereka ko SIDA igihari.



'Umurage Communication For Development (UMC)' ni umuryango Nyarwanda ukora ubukangurambaga mu guhindura imitekerereze n’imyitwarire y’abantu wifashishije amakinamico yigisha, watangiye neza mu mwaka wa 2008 nyuma yo gushyira hanze ikinamico ‘Umurage urukwiye’, ‘impano n’impamba’. n’izindi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, uyu muryango mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Remera kuri Hotel Five to Five, wavuze ko ugiye gukora ubukangurambaga wise “kwirinda virusi itera SIDA birashoboka”. 

Umuyobozi w’uyu muryango, Kwizere Jean Bosco yabwiye itangazamakuru ko igitekerezo cyo gukora ubu bukangurambaga bakigize nyuma yo kubona ko ubwandu bugenda buzamuka mu bana cyane cyane b’abakobwa.

Ati “Iyo urebye mu mibare dukura mu kigo cya RBC, usanga ubwandu bugenda buzamuka mu bana b’abakobwa. Twahise dutekereza ukuntu twakora ubukangurambaga tukagera kuri abo bana.” Akomeza avuga ko begereye abafatanyabikorwa babo barimo UNAIDS, RBC babemerera kubafasha muri ubu bukangurambaga.

Bazabukora bifashishije ibyaborohereza kugera kuri abo bana birimo amakinamico yigisha, ibiganiro ku ma-Radio n’ama-Televiziyo bakunda n’indi bizajya binyura ku mbuga nkoranyamba yanasobanuye inyigisho izaba ikubiyemo. Ati “Icyo tugamije n’ukubabwira ko SIDA igihari, tukababwira ko hari uburyo bwo kwivuza, kwipimisha no kwirinda”. 

Ku ikubitiro barahera ku ikinamico y’uruhererekane yitwa ‘Ipfundo’ izajya ishyirwa kuri youtube, ngo barashyiraho n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo ku buryo bazajya baganiriza abifuza kubaza mu buryo bwako kanya.

Buri cy’umweru bazajya batambutsa inkuru ijyanye n’ubu bukangurambaga buzamara amezi 3 kuri INYARWANDA.COM. 

Muri iki kiganiro abafatanyabikorwa b’uyu muryango nk'abahuriye ku ntego imwe yo kurwanya SIDA bagiye bagaragaza icyo bari gukora mu kurwanya iki cyorezo.

Madame Jennifer wari uhagarariye STH yavuze ko bo barushaho kwegerereza udukingirizo abaturage bazirikana no ku bushobozi bwa buri muntu aho yakomeje avuga ko batibagirwa n’inyigisho.

Ati “Kwegereza abantu udukingirizo bijyana n’inyigisho kuko ubu hari abo usanga batinya kugura agakingirizo cyangwa batazi kudukoresha”

Uwari uhagarariye NOG Forum we yavuze ko ubu bashyize imbere ibintu bitatu birimo gushishikariza abantu kwipimisha ku bushake, gufasha abanduye gufata imiti no gukurikirana abasanzwe bayifata. 

Aba bafatanyabikorwa bavuze ko hari intambwe igaraga bamaze gutera ariko na none imbogamizi ngo ziri ku bafite ubumuga kuko bo batabona amakuru nk’uko uwari uhagarariye umuryango UPHLS yabigarutseho.    

Kikoko wari uhagarariye umuryango UNAIDS yavuze ko u Rwanda rugeze ku rugero rwiza mu kurwanya icyorezo cya SIDA, ariko hagikenewe imbaraga nyinshi.

Kugeza ubu SIDA mu Rwanda iri ku kigero cya 74% ni mu gihe igihugu gifite intego y’uko muri 2030 nta bwandu buzaba buhari, ku buryo nta mu nyarwanda uzaba ucyandura cyangwa se ngo yicwe na SIDA.


Kwizera Jean Bosco Umuyobozi wa 'Umurage Communication For Development'

Kikoko wari uhagarariye UNAIDS muri uyu muhango

Abanyamakuru bakorera ibitangazamauru bitandukanye mu kiganiro na 'Umurage Communication For Development'

Emmanuel Muwamanya 'Communication Manager' muri 'Umurage Communication For Development' [Uri iburyo]

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND