RFL
Kigali

France yatinyuye abakobwa mu ndirimbo nshya “Bitwaye iki", avuga isezerano yahawe n’Umuyobozi wa Godfather-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2019 12:29
0


Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019 umuhanzikazi Gusenga Munyampungu uzwi mu muziki ku izina rya France, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Bitwaye iki’ ifite iminota itatu n’amasegonda 49’.



France abarizwa muri Future Records ya Producer David. Niwe wegukanye irushanwa ‘I’m the future’ ahembwa Miliyoni 15 Frw. ‘Bitwayiki’ ibaye indirimbo ya kabiri akoze nyuma y’indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Sinabirota’.

Yatangarije INYARWANDA ko indirimbo ye ‘Sinabirota’ yamufashije kwitinyuka no kwerekana uwo ari we muri muzika.  Ati “ ‘Sinabirota’ yamfashije byinshi ntabasha kuvuga (…), gusa yatumye ntinyuka. Yatumye niyerekana uwo ndi we kandi ituma menya ko hari byinshi nakora kandi nkabishobora.”

Indirimbo ‘Sinabirota’ yasohotse kuwa 25 Nyakanga 2019, imaze amezi atatu ku rubuga rwa Youtube. Avuga ko indirimbo ye ya kabiri yise ‘Bitwayiki” yayanditse akuye igitekerezo ku kiganiro yagiranye n’abarimo umuhanzi Peace Jolis, Producer David, umuhanzi Lionel n’abandi.

Bombi baganiriye basangira ibitekerezo ku mukobwa ushobora gutinyuka akabwira umusore ko yamukunze. France avuga ko ibi biganiro byabereye muri studio aho yarimo afatira amajwi izindi ndirimbo yifuzaga gusohora, ngo nyuma nibwo yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo mu byo yaganiraga na bagenzi be.

FRANCE YAVUYE IMUZI IBY'INDIRIMBO YE 'BITWAYE IKI' N'ISEZERANO YAHAWE N'UMUYOBOZI WA GODFATHER


France avuga ko kuba umukobwa yabwira umusore ko yamukunze ntacyo bitwaye kandi ko atari byiza ko buri gihe umusore ari we utera intambwe ya mbere. Ati “Kuvuga ko ukunda umuntu aho kugira ngo wowe upfiremo cyangwa uhishe amarangamutima yawe kubimubwira byaba bigutwaye iki? Hari ikibazo umubwiye ko umukunda?

Ese ni ngombwa ko buri gihe umuhungu atera intambwe akakubwira ko agukunda kandi mu by’ukuri nawe wakabimubwiye ko umukunda…ntacyo bitwaye kubwira umuntu ko umukunda bwa mbere,” Uyu mukobwa avuga ko yakunze umusore yabimubwira kandi ko hari ibimenyetso byinshi yashingira byatumye yerurira umusore ko yamukunze.

Ati “…Tuvuge niba umaranye igihe n’umuhungu akaba aguha ‘care’ akaba akubwira ko hari ijambo ashaka ku kubwira akaba akwitaho bitangaje bitandukanye n’uko musaza wawe cyangwa undi muntu wo ku ruhande ashobora w’inshuti yawe muba mubanye cyangwa akwitwaraho…hari ibimenyetso bito bito ugenda ubona bikwereka ibintu bikomeye mu buzima bwawe,”

France avuga ko atarakunda umusore ku buryo yabimubwira ariko kandi ngo yamukunze ntiyabimuhisha. Avuga ko iyi ndirimbo ye ‘Bitwayiki’ ayitezeho gukomeza gutera indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2019, Mike Ogoke Umuyobozi wa Godfather Production yari i Kigali mu rugendo yiyegerejemo itangazamakuru, abajyanama ba ‘Label’ n’abahanzi batandukanye.

France avuga ko Mike Ogoke yarebye amashusho y’indirimbo ye ‘Sinabirota’ agatangazwa n’uburyo yitwayemo bitandukanye n’uko yamubonaga. Ati “Mu bigaragara ‘video’ yanjye yarayishimye kandi aranayikunda.” Yasabye Mike kumufasha gutera intambwe, amubwira indoto ze n’aho yifuza kugera.

Avuga ko Mike Ogoke yamwemereye kumufasha kugera ku ndoto ze, amuha isezerano. Ati “Yarambwiye ngo azagaruka tubonane tunakorane ibikorwa byinshi ariko mu by’ukuri yanyijeje y’uko agomba kumfasha kandi akangeza kure.”

France avuga ko Mike Ogoke Umuyobozi wa Godfather yamusezeranyije kuzamufasha mu rugendo rwe rw'umuziki

France yasohoye indirimbo nshya yise 'BitwayE iki'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BITWAYIKI' (Official Video Lyrics) YA FRANCE



AMAFOTO+VIDEO: Eric Ivan Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND