RFL
Kigali

Yverry yasohoye amashusho y’indirimbo “Amabanga” ivuga ku musore uhanura muramu we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2019 12:32
0


Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2019 umuhanzi Yverry Rugamba yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Amabanga” ifite iminota itatu n’amasegonda 53’.



Yverry yakunzwe mu ndirimbo nka “Uzambabarire”, “Nkuko njya mbirota”, “Mbona dukundana”, “Uragiye” n’izindi. Yverry atangariza INYARWANDA icyamuteye kwandika iyi ndirimbo 'Amabanga' n'ubutumwa burimo, yagize ati:

“Ni inkuru ivuga ku musore wari utwaye umugeni ariko musaza we afite byinshi byo kumubwira. Urumva rero amubwira ubutumwa bwiza bujyanye n’uko agomba kumufatira neza mushiki we ntazigere amubabaza.”

Muri iyi ndirimbo umusore abwira muramu we ati “Urabizi ni imfura no mu maso urabona,  iyo avuga urabyumva. Ntabwo ajya agira aho aguhisha, si ibanga aragukunda niba utanabizi bimenye, ntuzigere umubabaza kuko ni wowe wenyine yizeye.”

Abwira muramu we ko iby’ubu byo gutandukana kw’abashakanye iwabo mu muryango bitabaho, ati ‘uramenye ibyo iwacu ntibihaba’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yakozwe na Jadox muri Kigali Record.

Yverry yasohoye amashusho y'indirimbo "Amabanga"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AMABANGA" YA YVERRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND