RFL
Kigali

Knowless na The Ben babuze ibihembo bikomeye bya Afrimma 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2019 17:11
2


Abahanzi nyarwanda Knowless Butera na Mugisha Benjamin [The Ben] ubarizwa muri Chicago muri Leta zunze ubumwe za Amerika, babuze ibihembo bikomeye by’umuziki bya Afrimma byatanzwe ku nshuro ya Gatandatu. Kuva mu 2012 nta munyarwanda uregukana ibi bihembo.



Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye mu Mujyi wa Dallas ahitwa Bomb Factory muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ibi bihembo All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA 2019] byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2019.

Byabimburirwe n’ibirori by’umuziki byatangiye ku gicamunsi bikurikirwa n’ibirori byo kwerekana imideli byasojwe mu mugoroba. Icyiciro umubyinnyi w’umunyarwanda Sherrie Silver yari ahatanyemo ntihatangajwe uwegukanye igihembo.

Mu cyiciro cy’abagore bahize abandi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba [Best Female] umuhanzikazi Butera Knowless yari ahatanyemo, igikombe cyegukanwe na Akothee wo muri Kenya.

Yahigitse abandi bahanzi bakomeye mu muziki barimoVinka [Uganda], Victoria Kimani [Kenya], Vanessa Mdee [Tanzania], Nandy [Tanzania], Sheebah Karungi [Uganda], Fena Gitu (Fenamenal) [Kenya], Rema Namakula [Uganda] na Juliana Kanyomozi [Uganda].

Mugisha Benjamin [The Ben] yari ahataniye igihembo mu cyiciro cy’abagabo bahize abandi mu Karere [Best Male East Africa]. Igihembo cyegukanwe na Ommy Dimpoz wo muri Tanzania.

Yahigitse Ali Kiba – Tanzania, Diamond Platnumz – Tanzania, Harmonize – Tanzania, Nyashinski – Kenya, Juma Jux – Tanzania, Eddy Kenzo – Uganda, Khaligraph Jones – Kenya, Ommy Dimpoz – Tanzania – Winner na Rayvanny – Tanzania.

Fally Ipupa utegerejwe i Kigali mu gitaramo kizinjiza abanyarwanda mu mwaka wa 2020, yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best Male Central Africa’.

Yahigitse Dadju – Congo, Stanley Enow – Cameroon, Preto Show – Angola, Naza– Congo, Ya Levis – Congo, Salatiel – Cameroon, Matias Damasio- Angola, Anselmo Ralph – Angola na C4 Pedro – Angola.

Umunya-Nigeria Burna Boy yegukanye igihembo mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka witwaye neza kurusha abandi [Artist of The Year].

Ni igihembo yari ahataniye na Diamond Platnumz (Tanzania), Fally Ipupa- Congo, Wizkid -(Nigeria), Black Coffee – South Africa, Sarkodie- Ghana, Yemi Alade- Nigeria, Busiswa- South Africa na Aya Nakamura -Mali/France.

Dj Arafat wo muri Ivory Cost [Cote d’Ivore] witabye Imana mu minsi ishize yegukanye igihembo mu cyiciro ‘Best Francophone’. Yari ahatanye na Stanley Enow – Cameroon, Fally Ipupa – Congom, Dadju – Congo, Toofan – Togo, Ariel Sheney- Ivory Coast, Daphne – Cameroon, Ya Levis- Congo, Aya Nakamura- Mali na Salatiel – Cameroon

Afrimma yo mu mwaka wa 2018 yabaye kuwa 07 Ukwakira mu Mujyi wa Dallas no muri Nigeria aho abahanzi nka Davido, Burna Boy, Yemi Alade na Wizkid begukanye ibihembo.

Ibi bihembo bitegurwa n’abanyafurika batuye muri Amerika bagamije gushyigikira impano zitandukanye z’abanyafurika.

Ni ku nshuro ya Gatatu Knowless ategukana igihembo muri Afrimma

The Ben ntiyabashije kwegukana igihembo muri Afrimma 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Clement4 years ago
    Knowles se yarikuzabona icyuko ahebeba mwagiye mureka gusetsa abantu koko hahahahahahahahahahah yazabiretse koko ko byanze
  • oky4 years ago
    Babibuze x byari ibyabo???





Inyarwanda BACKGROUND