Umunyamuziki Kana Yves ubarizwa mu itsinda rya Trezzor ryumvikanishije ubushongore n’ubukaka mu muziki w’umwimerere bisunze injyana ya Rock, yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we Mugabekazi Diane.
Ni mu birori by’umusangiro Yves Kana yahurijemo inshuti ze i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba. Kana Yves yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’inshuti ze barimo Hategekimana Bertrand babana mu itsinda rya Trezzor.
Ni mu gihe umukunzi we Mugabekazi Diane nawe yarimo ategurira i Rwinkwavu ibirori by’isabukuru y’umukunzi we Kana Yves uyizihiza buri tariki 24 Ukwakira. Kana yatangarije INYARWANDA ko Mugabekazi yari azi ko ari kumutegurira ibirori by’isabukuru ye.
Ati “We yari azi ko ari ibirori byo kwizihiza
isabukuru y’amavuko yanjye arimo kuntegurira yumva ko agiye kumenaho amazi,
atungurwa n’uko natwe twateguye igikorwa cyo kumwambika impeta. Ni ibirori
byahuriranye.”
Kana Yves wamaze imyaka 10 yiga gucuranga Guitar Classic, yavuze ko Mugabekazi yamukundiye byinshi birangajwe imbere no kuba ari umukobwa witonda, kandi ngo imiryango yombi ifitanye ubushuti bumaze igihe kinini.
Yagize ati “Ibintu umuntu akundira undi, ni byinshi. Ariko ikintu kimwe namukundiye, aritonda. Kandi ubwitonzi ni cyo kintu ntagira mu buzima bwanjye [Akubita agatwenge]. Aritonda, ni umuntu utuje kandi njyewe (…) n’icyo kintu afite muri we.
“Ikindi kintu kiruta byose, imiryango yacu yombi yisanganamo. Ni imiryango yabanye hafi na hafi, urumva rero ni amata abyara amavuta,”
Soma: Indirimbo 'Mon Amour' yarabatunguye! Urugendo rw'imyaka 10 rw'itsinda Trezzor
Uyu muhanzi avuga ko yambitse impeta umukunzi we amuteguza ubukwe n’ubwo bataremeza neza igihe buzabera. Yavuze ko yamenyekanye n’uyu mukobwa mu mwaka wa 2013, urukundo rwabo rwitamurura mu mwaka 2017 kugeza n’ubu.
Yves Kana yagiye agaragara kenshi mu birori n’ibitaramo ari kumwe n’uyu mukobwa. Bombi bihereye ijisho igitaramo cya ‘Bigomba Guhimbuka’ inshuro ebyeri. Mu gitaramo giheruka cya ‘Bigomba Guhinduka’ Yves Kana yari yatangarije INYARWANDA, ko Mugabekazi ari ‘umubyara’ kandi ako ababyara babyarana.
Kana Yves na mugenzi we Bertrand bahuriye mu itsinda
Trezzor bakoze indirimbo z’umwimerere mu micurangire nka ‘Urukumbuzi’, ‘Love
Song’; bakoranye na Rukabuza Rickie [Dj Pius], ‘Sakwe Sakwe’, n’izindi.
Imyaka ibiri irashije Yves Kana atangiye urugendo rw'urukundo na Mugabekazi
Ibyishimo kuri Mugabekazi wambitswe impeta y'urukundo
Mugabekazi yari amaze gutegura ibirori by'isabukuru y'amavuko ya Yves Kana
Yatunguwe ku munsi we yumvaga ko agiye kumena amazi ku mukunzi we wizihizaga isabukuru y'amavuko
Uyu muhanzi avuga ko imiryango yombi ifitanye ipfundo ry'ubushuti
YVES KANA N'UMUKUNZI WE NI BAMWE MU BITABIRIYE IGITARAMO 'BIGOMBA GUHINDUKA'
TANGA IGITECYEREZO