RFL
Kigali

Umukire wa mbere ku isi Jeff Bezos mu nzira igana ahabi imukura kuri uyu mwanya nyuma yo guhomba miliyaridi $7

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/10/2019 5:59
0


Kuri uyu wa gatanu nibwo umugabo wa mbere ku isi mu batunzi nyiri ikigo cya Amazon yahombye miliyaridi $7. Ibi byagaragaye ubwo ikigo cya Amazon cyakoraga igenzura ry’igihembye cya 3 cy'uyu mwaka. Inzobere mu bukungu zivuga ko ntagihindutse ava ku mwanya wa 1 agasimburwa na nyiri ikigo cya Microsoft, Bill Gates.



Kuwa 23 Ukwakira ni bwo ikigo cya amazon cyagiye mu gihombo kingana na 9%. Uyu mukire biravugwa ko ashobora guhita asimburwa na Bill Gates wari umaze igihe adaheruka kuri iyi ntebe y’umukire wa mbere dore ko uyu Bezos yari amze igihe yarayifashe bugwate. Gusa abasesenguzi bavuga ko ubu umugabane umwe muri amazon wagabanutse agaciro kagera kuri 6.6%, ubu urimo kugura agera kuri $1,662 kandi uyu muherwe nyiri amazon afitemo imigabane igera ku 57,610,359. Ibi nibyo bishingirwaho ko Jeff Bezos amaze guhomba agera kuri miliyaridi $6.9 kubera ko ariwe ufite imigabane myinshi muri iki kigo. Ibi ni nabyo bishobora gutuma atakaza uyu mwanya Bill Gates akagaruka ku isonga.Umushinga wa blue origin uri mu bicyekwa ko biri inyuma y'igihombo cya Amazon.

Jeff Bezos wari ufite umutungo wa miliyarid $110.2, ubu asigaranye agera kuri $103.9. Ntagihindutse agiye gusigira iyi ntebe Bill Gates kuko  Bill Gates aracyafite agera kuri $105.7.  

Ese ni iki kiri inyuma y’iki gihombo cyugarije umushoramali nyiri iki kigo cya Amazon”Jeff Bezos”?

Mu bakurikirana ubutunzi bw'uyu mugabo bavuga ko nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we ”MacKenzie Bezos” ibintu byatangiye gusa n'ibidogera ndetse hiyongeraho ko yamuhaye kimwe cya kane cy'imigane yari afite mu kigo cya Amazon, ibi byanatumye uyu mugore aza mu bagore 20 ba mbere bakize ku Isi nyuma yo kugabana n'uwahoze ari umugabo we. 

Benshi bavuga ko itandukana rye n'uyu mugore naryo ryaba rifite uruhare mu gihombo cye. Gusa ku rundi ruhande bavuga ko imishinga ya Jeff Bezos yo kubyaza umusaruro isanzure binyuze mu kigo cya Blue Origin nabyo bifitemo uruhare kuko umwanya munini we muri uyu mwaka awumara mu mishinga y'iki kigo kurusha uwo amara atecyereza ku mishinga yateza imbere Amazon. Igitecyerezo cyatanzwe na Jeff Bezos yavuze ko kuruhande rwe nta kibazo abibonamo kuko ngo arimo kubakira abakiriya uburyo buramba buzabafasha igihe kirekire kandi nawe yizeye ko buzamuha agatubutse.Image result for images of jeff Bezos in lossJeff Bezos n'uwahoze ari umugore we 

Src: straitstimes.com, news.yahoo.com, bloomberg.com

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND