RFL
Kigali

Abagera ku 2398 bahawe impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru ry'imyuga n’ubumenyingiro (RP) basabwa kuba intagereranwa mu guhanga imirimo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:25/10/2019 12:33
0


Si nyuma y’igihe kinini, ubwo Kigali Arena yari yakiriye Youth Connekt Africa Summit 2019. Kuri iyi nshuro, iyi nyubako yabereyemo ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuli basoje mu ishuli rikuru ry’u Rwanda ryigisha imyuga n’ubumenyingiro baturutse muri koreji zaryo zose uko ari umunani (8).



Kigali Arena, nyuma yo kwakira ibikorwa bikomeye muri Africa nka: Youth Connekt Africa, yakiriye igikorwa cy'u Rwanda rw'ahazaza, mu kurema imirimo ndetse no kuyikora inoze. Ni ibirori byabaye kuri uyu  wa Gatanu taliki 25/10/2019, ubwo Ishuli rikuru ry'u Rwanda ryigisha imyuga n'ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuli bagera 2398, bize mu makoreje (colleges) yaryo uko ari 8;(IPRCKitabi,IPRCKigali, IPRC Ngoma, IPRC Karongi,IPRC Musanze, IPRC Huye, IPRC Tumba na IPRC Gishari).


Abanyeshuli basoje muri RP babukereye baje kwishimira urugendo basoje 

Iki gikorwa kizwi nka 'Graduation' kibaye ku nshuro yacyo ya 3 muri RP. Ni igikorwa kibaye nanone ku nshuro ya 2 muri uyu mwaka kuko muri Werurwe 21, 2019 ari bwo uheruka kuba aho abagera ku 2,088 muri za koreje zose ((IPRC Kitabi, IPRCKigali,IPRC Ngoma,IPRC Karongi,IPRC Musanze,IPRC Huye,IPRC Tumbana IPRC Gishari) bahawe impamyabushobozi. Byiyongeye kandi, kuri uyu munsi hatanzwe na seritifika (certificate) ku barimu bahuguriwe kwigisha imyuga n'ubumenyingiro, bagera ku 1800.


Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Rwanda Polytechnic, bagaragaza ko nk’uko byagenze muri ‘Graduation’ 2 zatambutse, kuri iyi nshuro hahembwe; Umunyeshuri witwaye neza kurusha abandi (watsindiye hejuru y’amanota 80%) muri koreji zose, hahembwa kandi umukobwa witwaye neza muri porogaramu ya STEM, ndetse n'umushinga mwiza kurusha indi.



Aba banyeshuli rero bahawe impamyabumenyi bagera ku 2398, harimo ab’igitsinagabo 1792, mu gihe bagenzi babo b’igitsinagore bagera kuri 606. Abo kandi, baturutse imihanda yose y’u Rwanda, muri koreji zitandukanye bari mu mibare iteye itya, ndetse baraba basoje muri ibi byiciro by’amasomo:

IPRC Gishari: Abanyeshuli bagera kuri 200, ni bo bahawe impamyabumenyi muri izi porogaramu: construction technology, electrical technology, electronics and telecommunication technology ndetse na automobile technology.

IPRC Huye: Abanyeshuli bayo bahawe impamyabumenyi babarirwa muri 325. Aba, baturutse mu byiciro by’amasomo arimo: crop production technology, veterinary technology, construction technology, electrical technology, electronics and telecommunication technology, production and manufacturing technology.

IPRC Karongi: Muri uyu mwaka w’amashuli, abanyeshuri basoje muri IPRC Karongi, bagera ku 136. Barangije mu masomo akurikira: construction technology, water and sanitation technology, quantity surveying, engineering surveying, high engineering, biomedical equipment technology, electrical technology, electronics and telecommunication technology, electromechanical technology, information technology, air conditioning and refrigeration technology, automobile technology, produduction and manufacturing technology, mining technology.

IPRC Kitabi: Haturutse abanyeshuli bagera ku 120 bahawe impamyabumenyi. Bakaba basoje amasomo yabo muri porogaramu za: wildlife management, wildlife tourism, forest resources management, forest engineering and wood technology.

IPRC Musanze: Mu majyaruguru y’u Rwanda, mu karere ka Musanze, IPRC Musanze yamuritse abanyeshuli 300 basoje amasomo yabo muri ibi bice by’amasomo: agriculture and food processing, construction technology, electrical technology, irrigation and drainage technology ndetse na hospitality management.

IPRC Ngoma: Aha, haturutse abanyeshuli 223, bahawe impamyabumenyi muri aya masomo: construction technology, land survey, culinary arts, food and beverage services, front office operation, housekeeping operatioins, information technology, automobile technology, production and manufacturing technology.

IPRC Tumba: Ni abanyeshuli 189, buzuza umubare w'abasoje amasomo yabo muri iri shuli rikuru ry’u Rwanda ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Nk’uko twabivuze hejuru, abanyeshuli bahawe impamyabumenyi bagera kuri 2398. Abarimu bahuguriwe kwigisha iby’imyuga ndetse n’ubumenyingiro bagera ku 1785. 


Umuyobozi wungirije mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. James Gashumba mu gutangiza iki gikorwa yasabye abanyeshuri barangije muri izi koreje zose kuba intagereranwa mu guhanga imirimo ndetse n'udushya muri sosiyeti bagiye kujyamo.

Mu kurangiza gutanga ikaze yabashimiye ku rugendo basoje ko babaye inyamibwa bakahanyura gitore bityo akaba yizeye ko bagiye kubyaza umusaruro ibyo bize bagateza imbere igihugu n’imiryango yabo muri rusange. 



Abanditsi: Faridi Muhawenimana & Eric Misigaro-Inyarwanda.com

Amafoto: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND