RFL
Kigali

Meddy yafunguwe yakirwa n’umubyeyi we n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2019 10:47
7


Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy, wari umaze iminsi itanu afungiye gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, yarekuwe mu gitondo cy'uyu wa Gatanu yakirwa na nyina n’abandi bamufasha kureberera inyungu ze mu by’umuziki.



Umunyamakuru wa INYARWANDA, Murindabigwi Ivan Eric wari uri kuri sitasiyo ya Polisi Remera avuga ko bitari byoroshye gufata amafoto cyangwa se amashusho Meddy afungurwa. Meddy yafunguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 ahagana saa Yine n'iminota 35'. 

Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 24 Ukwakira 2019, umukunzi wa Meddy, Mimi yashyize ifoto kuri konti ya instagram yafashwe bari kumwe agaragaza urukumbuzi amufitiye maze agira ati “Mutima wanjye.”

Meddy ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Slowly' iri kumufungurira amarembo yo kwamamara ku rwego rw'isi nzima, yari amaze iminsi itanu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Itegeko rivuga ko umuntu ufashwe yanyweye ibisindisha akarenza urugero, afungwa iminsi itanu hanyuma agacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 Frw. Meddy yatawe muri yombi akurikira Bushali na Slim Drip babarizwa mu kizwi nka Kinyatrap, bafunzwe bakurikiranwe gukoresha ibiyobyabwenge.

Meddy yatawe muri yombi mu gihe hashize iminsi micye ateguje abakunzi be kubamurikira album nshya nyuma y’imyaka icumi amuritse ‘Amayobera’. Muri uyu mwaka yaririmbye mu birori no mu bitaramo bikomeye. Yaririmbye mu gitaramo cyo Kwita Izina cyabereye muri Kigali Arena yahuriyemo n’umunyamerika Ne-Yo. Yataramiye kandi mu gihugu cya Seychelles anaririmba mu gitaramo cyahuje ihuriro ry’urubyiruko nyafurika.

Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ibihano bikarishye ku bashoferi bazajya bafatwa batwaye ibinyabiziga basinze aho uzajya afatwa azajya atanga amande angana n’ibihumbi 150 y’amanyarwanda (150, 000Frw), hakiyongeraho no kwamburwa uruhushya rwo gutwara (perime) mu gihe kingana n’umwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo Charles4 years ago
    Impanuka ntizikangwa umuziki ntagutwara wasinze yisubireho pe turamukunda ariko sibyiza gushira ubuzima been nubwabandi mukaga
  • KAYITARE EGIDE4 years ago
    ihingane meddy turagukunda
  • Buregeya4 years ago
    Yoooo meddy ndakwemera arko ihangane amategeko na mabwiriza bigomba gukurikizwa
  • Ineza grace4 years ago
    Icyemezomwafashe nicyiza mukomerezaho
  • Phocas nabikooa4 years ago
    Ni byiza kuba our lovely musician yatashye amahoro tugiye kongera kuryoherw.Imana ishobora byose ishyirwe hejuru.
  • Patric ever 4 years ago
    Muraho byaradutunguye kumvango umuhanzi twemera dukunda turibeshi azira gusogongera birababaje njyekubyakira byaramvunye meddy ndamukunda niwowe umpabyose na njye ndumuhanzi guturuka NYAGATARE murakoze
  • Daniel Ishimwe4 years ago
    Nshimye Imana ko Ngabo Medard yafungwe kaze neza rero ngwino uduhe indi mirongo kbs





Inyarwanda BACKGROUND