RFL
Kigali

Ibintu 5 ugomba kwitondera mu gihe ugiye gutangira ubucuruzi n'ibyo wagenderaho ubuhitamo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:25/10/2019 18:28
6


Ubucuruzi burangaje muri iyi minsi ndetse na za leta z’ibihugu byinshi zihora zishishikariza urubyiruko gutekereza uburyo bakoresha bakihangira imirimo binyuze mu gutekereza ubwoko bw’ubucuruzi runaka bashobora gukora.



Inkingi y’iterambere rihamye ni ubucuruzi. Muri iyi minsi abantu bose barimo kwiga. Nonese bose ni ko bazabona akazi ka leta bakora cyangwa bakabona ibigo bakoramo bose? Urugero rufatika ni uko nibura buri mwaka hatajya habura ibihumbi byinshi by’abanyehsuli barangije kaminuza ndetse n'ibindi bihumbi birangiza ayisumbuye. Nonese niba ibigo byigenga bitanga akazi bitiyongera ndetse n’abakoraga muri leta bose bakaba bagihari, nihatabaho gutekereza guhanga umurimo bizagenda gute? Aha nta kindi kizabaho usibye ko benshi bazishora mu ngeso mbi abandi babaka abajuru bakiba. 

Nonese ni gute wahitamo ikintu ugomba gucuruza cyangwa n’ibiki ugomba kugenderaho uhitamo ikigo cy’ubucuruzi ushinga cyangwa iki kintu cyakubyarira inyungu? Ibi nibirangira se uzakora iki mu ntagiriro z’ubucuruzi bwawe kugira ngo bube ntamakemwa? Kugira ngo ugere kure mu bucuruzi bisaba kuba uzi gutekereza vuba kandi neza hakiyongeraho kuba ubangutse mu gufata umwanzuro.

Gusa iyo ugihe guhitamo ikintu ukora nk'uko umushoramali mu ikoranabuhanga Jack Ma nyiri ikigo cya Alibaba ndetse n’inzobere mu icungamutungu mu ishuli rya Harvard Dani Rodrik babivuga, uburyo bwiza bwo guhitamo ikintu cyo gukora ni ugukora ikintu ukunda utagombye kureba ibyo abandi bakoze. Ikindi bavuga ko ugomba kureba niba ikigo ushinze cyangwa ubucuruzi bwawe hari ikibazo buje gucyemura muri rubanda nyamwishi rukugaragiye.Menya ibintu 5 umuntu ugiye gutangira ubucuruzi agomba kugendera kure mu gihe afite intumbero yo kugera kure

1.  Kudacika intege “guhora ufite ishyaka n’inyota y’iterambere”

Ni ukuvuga nk'umuntu uzi ibyo urimo gukora kandi ukaba uzi n'icyo ushaka kugeraho, ugomba kwirinda ikintu cyose cyagusubiza inyuma kandi ugahora ufite ishyaka ryo gutera imbere.  

2.  Kudatangira ubucuruzi ngo uhite ushoramo amafaranga yawe yose 

Akenshi abantu muri iyi minsi tujya mu bucuruzi mu gihe butarakomera tugahita dushoramo amafaranga y’umurengera, bamwe ni nayo baba bagujije. Aha iyo ubikoze uku iyo hagize igihombo uhura nacyo uhita usubira ku isuka nk'uko abantu benshi bakunze kubivuga. Umunyarwanda ati”Umuhanga mu gusuzuma uburebure bw’amazi agiye kunyuramo ashyiramo akaguru kamwe”. Ukundi kuri ni uko bajya bavuga ngo ntabwo ari byiza gufata amagi yawe yose ngo uyashyire mu gaseke kamwe kuko iyo kituye hasi yose urayahomba ariko iyo wayashyize muri twinshi biba bigoye ko wayabura yose kuko iyo kamwe kikubise hasi usigara ureba ari mu kandi. 

3. Kwirinda inzitwazo, kubaho ushaka ibisubizo  

Ikibazo benshi turi guhura nacyo mu minsi ya none ni uko tujya mu bucuruzi twigereranya n’abandi ndetse no muri uku kwigereranya n’abandi niho havamo kujya tugira utuntu tw'utubazo twa hato na hato ndetse ugasanga twatuzitiye aho gufata iya mbere mu kudushakira igisubizo. Baho ushaka ibisubizo kurusha guha umwanya munini ibibazo.

4. Kwirinda ikigare

Aha ushobora kujya mu bucuruzi ari bwo ugitangira ukaba wahita uhura n’abandi bantu basa n’abamaze igihe bakora ukaba wababona babaho mu buzima bwiza ukumva nawe urashaka kububamo kandi ntabwo uzi aho bungukira cyangwa indi mishinga ibinjiriza. Ugasanga kubera kugendera ku kuba mwiriranwa urasohora amafaranga kugira ngo wigereranye nabo bityo ukaba wasanga urasohora amafaranga aruta ayo winjije bityo igihombo kikaba kiraje mu minsi micye ugafunga imiryango.

5. Kwirinda gufata ubucuruzi bwawe nk’ahantu ho kuruhukira cyangwa kwishimishiriza

Fata ubucuruzi bwawe nk'inzira y’iterambere kandi uhore urajwe ishinga no gutera imbere kurusha kuba wumva unejejwe n’ibintu ufite kandi mu by'ukuri ntaho uragera kandi uhore ufite inyota yo kumenya uko bagenzi bawe bakora nk'ibyo ukora bakora kugira ngo bunguke. Gusa ku kijyane no kwishima ndetse no gushaka uko wabikora ni byiza ariko bidakabije bitari ibya buri munsi ahubwo bikabaho wabipanze ndetse uzi n'uburyo uzabikoramo kandi udakoresheje menshi bikagufasha gusabana n'inshuti ndetse n'abavandimwe.

Src: uk.businessesforsale.com, smallbiztrends.com, hebalancesmb.com, successharbor.com  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonshuti janvier4 years ago
    Turabakunda.
  • Eric Misigaro 4 years ago
    Urakoze Janvier natwe turabakunda
  • Appolinaire Joy4 years ago
    Murakoze cane kunama mutugiriy meny uburyo ngomba kubikoramo.
  • Izabayo james4 years ago
    Nibyiza kunama mukomeje kutugira arko byibuze ntabwo wakora business imwe yonyine ng uzaterimbere habonetse nka chain business byadufash cyane kuburyo tutatekereza kukinti Kimwe√√√ thanks
  • HATEGEKIMANA JOHN4 years ago
    murakoze cyane kuri izi nama z'inyamibwa mwatugiriye
  • Nkundiye4 years ago
    Ibi ni byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND