Awilo Longomba ugiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere watumiwe muri Kigali Jazz Junction, yijeje abanyarwanda igitaramo cy'amateka kigizwe n’umuziki w’umwimerere.
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2019, muri hoteli Marriott habereye ikiganiro cyateguwe na RG-Consult isanzwe itegura ibitaramo ngaruka mwaka bya Kigali Jazz Junction.
Iki kiganiro cyahuje abanyamakuru, abafatanya bikorwa ba RG-Consult n’ibyamamare bitandukanye bagaruka ku gitaramo gitegerejwe na benshi cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umunyabigwi Awilo Longomba ufite amamuko muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, ariko ubu akaba yibera mu Bwongereza. Ubuyobozi bwa RG-Consult bwavuze ko abandi batumiwe bazasusurutsa abazakitabira ari abahanzi b'abanyarwanda barimo Mani Martin, Rita Ange Kagaju, Neptunez Band na NEP DJs.
Umuyobozi wa RG-Consult ubwo yasobanuraga ukuntu igitaramo giteye
Buri muhanzi yafashe umwanya agira icyo abwira itangazamakuru. Awilo Longomba nk’umuhanzi mukuru watumiwe muri iki gitaramo yavuze ko ashimishijwe no kuba agiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere. Ati”Mfite abafana benshi mu Rwanda ejo bizanshimisha cyane kuzaba ndi kumwe nabo”.
Yakomeje avuga ko yaherukaga mu Rwanda nko mu myaka 25 ishize ubwo yavugirizaga ingoma umunyabigwi Tshala Muana nawe ufite amamuko muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Icyo gihe ngo bakoze igitaramo i Rubavu n’i Kigali ubu ngo ashimishijwe no kuba agiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere nka Awilo Longomba.
Uyu munyabigwi wahimbye injyana ya Tecno-Soukous mu bibazo yabajijwe cyane n’itangazamakuru byibanze cyane ku rugendo rwe mu muziki. Yavuze ko rutari rworoshye, ariko ngo Imana yamushoboje kugera ku cyo yifuzaga ari nayo mpamvu yahamagariye abafana be kuzaza gutaramana nawe akaberaka umuziki wa nyawo.
Yanavuze ko yiteguye gukorana n’abahanzi b'abanyarwanda bazabimusaba. Mani Martin ukubutse mu bitaramo by’uruhererekana mu Buyapani (Peace Tour) yavuze ko kigali jazz junction ari umuterankunga ukomeye w’umuziki nyarwanda asaba abanyarwanda kuzitabira igitaramo. Mugenzi we Rita Ange Kagaju we ntiyabonetse muri iyi nama ariko ubuyobozi bwa RG-Consult bwavuze ko azaba ahari.
Mini Martin yashimishijwe no guhura n'icyamamare Awilo Longomba
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ubu ushobora kuyasanga kw’ishami rya Camellia riri muri CHIC, iriri muri UTC, iriri kwa Makuza, Car Wosh n’ahandi.
Uyu mugoroba ku babyifuza hateganyijwe igikorwa cyo guhura no kwifotozanya na Awilo Longomba ku itapi itukura (Red carpet) kiza kubera “CAR WASH”
Icyamamare giherutse gutumirwa muri iki gitaramo ngaruka kwezi ni johnny Drille ukomoka muri Nigeria.
AMWE MU MATEKA YA AWILO LONGOMBA
Mu 1998 yashyize hanze album yise ‘Coupe Bibamba’ yatumye amenyekana cyane muri Afurika, i Burayi no muri Amerika.
Yakurikiwe na Album Kafou Kafou yashyize hanze mu 2001 na ‘Mondongo’ yamuritse mu 2004 yakoranyeho na Japponais, Dailly Kimoko, Caen Madoka, Djudjuchet, Josky Kiambukuta na Simaro Lutumba.
Uyu muhanzi abarizwa mu Mujyi wa London mu Bwongereza. Yakoze ubukwe na Paradis Kacharelle babyaranye umwana umwe bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.
Awilo inganzo ye ayikomora kuri Se Victor Longomba washinze itsinda rya T.P OK Jazz. Ise wa Awilo yari afite mukuru we Lovy witabye Imana, yari umuhanga mu ijwi rya ‘tenor’ yanabaye n’umwe mu bari bagize itsinda rya Super Mazembe ryari riyobowe na Longwa Didos.
Mu 2008 Awilo Longomba yashyize hanze album yise ‘Super-Man’ yamwaguriye igikundiro. Iyi album yamufashije gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, yanegukanye igihembo cya ‘Best Soukous Entertainer Award 2019’ nyuma yo kugira amajwi menshi mu 120.
Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yakoranye n’abahanzi bo muri Afurika bakomeye barimo itsinda P Square ryasenyutse, Tiwa Savage, Olamide na Yemi Alade.
TANGA IGITECYEREZO