RFL
Kigali

Nari High! Jay Polly yongeye guhurira n'umugore we mu mashusho y'indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2019 15:29
2


Abahanzi babarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, Queen Cha, Calvin Mbanda, Marina Deborah, Safi Madiba n’umuraperi Jay Polly, kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019, basohoye amashusho y’indirimbo bahuriyemo bise “Nari High”.



Iyi ndirimbo “Nari High” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Holy Beat, amashusho yayo atunganywa na Julien BMjizzo. Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 55'.

N’iyo ndirimbo ya mbere aba bahanzi babarizwa muri The Mane bahuriyemo. Igaragaramo abasore b’ibigango babarizwa muri B.KGL, Bad Rama Umuyobozi Mukuru wa ‘Label’ ya The Mane n’abandi bifashishijwe mu kongera ikirungo muri iyi ndirimbo.

Calvin Mbanda nk’umuhanzi mushya muri iyi ‘Label’ niwe utangira uririmba ndetse no mu gice cy’inyuma. Aba bahanzi bombi bahuriza ku kuririmba ku bubi bw’inzoga zikoresha n’ibyo umuntu adateganya.

Jay Polly aririmba abyinana n’umugore we Sharifah mu buryo bwisanzuye. Si ubwa mbere uyu muhanzi yifashishije mu mashusho y’indirimbo umugore we kuko banakoranye mu ndirimbo “Uramfite”.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo Safi Madiba na Marina bayiririmba mu gitaramo bakorera People Club, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019.

Queen Cha, Jay Polly, Marina na Safi Madiba bari kwitegura kuririmba mu bitaramo bya ‘Izihirwe’.

Igitaramo cya mbere cya ‘Izihirwe’ kizabera i Rubavu tariki 01 Ugushyingo 2019, tariki 15 Ugushyingo 2019 i Huye, tariki 29 Ugushyingo 2019 i Musanze na tariki 06 Ukuboza 2019 i Rwamagana. Ibitaramo bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali kuwa 20 Ukuboza 2019.

Jay Polly yifashishije umugore we Uwimbabazi Sharifah mu mashusho y'indirimbo zitandukanye

Umuhanzi Safi Madiba

Calvin Mbanda umuhanzi mushya muri 'label' ya The Mane

Umuhanzikazi Queen Cha

Umuraperi Jay Polly

Marina Deborah

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NARI HIGH" Y'ABAHANZI BO MURI THE MANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dodos4 years ago
    Ndemeye hano ndayamanitse madiba nabagenzi bawe
  • Ineza grace 4 years ago
    ndabakundacyane mukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND