RFL
Kigali

Uganda: Rema Namakula atewe ipfunwe no kuba atararangije kwiga kaminuza nk'abandi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/10/2019 17:21
0


Rema Namakula yavuze ko ubu ari gutekereza ku mushinga wo gusubukura amasomo yacikirije akabona impamyabumenyi ya kaminuza kuko kuba atayifite nk'abandi bimutera kwicuza.




Uyu muhanzikazi wo muri Uganda, ibi yabigarutseho mu birori ubwo uwigeze kureberera inyungu ze mu muziki (manager) Solo Kayemba, yishimiraga impamyabumenyi ye nk'usoje kaminuza.

Avuga ko atewe ishyari no kubona yasoje kaminuza kandi umwaka ushize yaramwemereye ubufasha nk'ureberera inyungu ze ngo asubire kwiga akamugira inama ariko ntabihe agaciro.

Ati”Igihe nari kumwe na Kayemba, yangiriye inama yo gusubira mu ishuri ariko njye sinigeze mbiha agaciro”. Akomeza avuga ko ubu agiye gutekereza ku mushinga wo gusubira kwiga n'ubwo yumva bisa n’ibigoye kwicarana n’abantu benshi mu ishuri gusa avuga ko agomba kubikora mu gihe kitari kirekire.


Atwite imfura ye ni bwo yavuye mu ishuri

Rema yavuye mu ishuri kubera gutwita umukobwa we w'imfura muri 2014 icyo gihe yigaga muri kaminuza yitwa "Kyambogo University". Iki cyifuzo yagize agishyize mu bikorwa, bishobora kubera benshi icyitegererezo cyane abamufata nk'ikitegererezo cyabo. Rema yakundanye n’umuhanzi Eddy Kenzo nyuma baza gutandukana arushingana na Hamza Ssebunya.


Rema n'umukunzi we yasimbuje Eddy Kenzo

Muri 2016 ni we wahagarariye Uganda mu cyiciro cya kane cya Coke Studio Africa yahuriyeyo n'abandi bahanzi bakomye kuri uyu mugabane wa Africa nka 2Baba, Yemi Alade, n'icyamamare ku isi mu njyana ya R&B, Trey Songz. Iwabo agezweho mu ndirimbo "Gutujja" yakoranye n'itsinda B2C.

REBA HANO INDIRMBO GUTUJJA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND