Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira ikipe ya Mukura Victory Sport Muniru Abdul yemeje ko afite intego yo gutsindira Mukura Victory Sports ibitego 20 muri uyu mwaka w’imikino byanashoboka akaba top scorer, ni nyuma yo gutsinda Gicumbi Fc ibitego 2 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.
Muniru Abdul wazonze cyane
ubwugarizi bw’ikipe ya Gicumbi akaza no kububonamo ibitego bibiri muri bitatu
Mukura yatsinze Gicumbi Fc, yatangaje ko kuba uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u
Rwanda bidasaba gutsinda umurengera ko kuri we uko yiyumva ngo azatsinda
ibitego 20 muri uyu mwaka w’imikino bishobora no kumuha amahirwe yo kuba Top
scorer.
Muniru Abdul wagiriwe
icyizere n’umutoza mukuru wa Mukura Tony Hernandez, yavuze ko amahirwe atigeze
ahabwa na Olivier Ovambe watandukanye na Mukura akayahabwa na Hernandez agomba
kuyabyaza umusaruro akagaragariza abafana ndetse n’ubuyobozi bwa Mukura icyo
ashoboye ndetse nicyo ashaka ko ikipe ye igeraho.
Byavuzwe kenshi ko impamvu
yatumaga Muniru adakinishwa na Ovambe, si uko ari umukinnyi mubi cyangwa w’umuswa
ahubwa ngo ni uko atari we wari
wamwizaniye kandi hari abakinnyi yazanye bakina ku mwanya umwe bityo agahitamo
kuba aribo aha umwanya Muniru akirengagizwa.
Gusa ariko uyu rutahizamu
w’umunya Ghana amaze kwereka umutoza Hernandez ndetse n’abakunzi ba Mukura ko
ari rutahizamu wabafasha byinshi muri uyu mwaka w’imikino afatanyije n’abandi
bakinnyi ba Mukura byumwihariko barimo abakina basatira bayobowe na Bertrand
Iradukunda, Evode Ntwali ndetse na Frank
Lomami.
Nyuma yo gutsinda Gicumbi
Fc ibitego bibiri Muniru Abdul aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com ku
myitwarire myiza ari kugaragaza mu kibuga ndetse n’intego ye muri uyu mwaka w’imikino,
yagize ati” Ndishimye cyane kuba ndi
guhabwa umwanya wo gukina kandi nkawubyaza umusaruro, mbere sinigeraga mbona
amahirwe nkaya yo gukina I,minota nkiyi. Muri shampiyona y’u Rwanda ntibisaba
gutsinda ibitego byinshi cyane kugira ngo ube top scorer, kubwange ndashaka
gutsinda ibitego 20 muri uyu mwaka w’imikino, nibinashoboka mbe top scorer w’iyi
shampiyona”.
Muniru Abdul akaba yinjiye
muri barutahizamu bamaze kunyeganyeza incundura ishuro zirenze imwe muri uyu
mwaka w’imikino kuko.
Mukura Victory Sport ku
munsi wa Gatanu muri shampiyona y’u Rwanda izakira Gasogi United itaratsindwa
umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO