RFL
Kigali

Ndashaka kuzatsindira Mukura ibitego 20 muri uyu mwaka w’imikino - Muniru Abdul Rahman

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2019 15:38
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira ikipe ya Mukura Victory Sport Muniru Abdul yemeje ko afite intego yo gutsindira Mukura Victory Sports ibitego 20 muri uyu mwaka w’imikino byanashoboka akaba top scorer, ni nyuma yo gutsinda Gicumbi Fc ibitego 2 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.




Muniru nabagenzi be bishimira igitego yari amaze gutsinda

Muniru Abdul wazonze cyane ubwugarizi bw’ikipe ya Gicumbi akaza no kububonamo ibitego bibiri muri bitatu Mukura yatsinze Gicumbi Fc, yatangaje ko kuba  uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda bidasaba gutsinda umurengera ko kuri we uko yiyumva ngo azatsinda ibitego 20 muri uyu mwaka w’imikino bishobora no kumuha amahirwe yo kuba Top scorer.

Muniru Abdul wagiriwe icyizere n’umutoza mukuru wa Mukura Tony Hernandez, yavuze ko amahirwe atigeze ahabwa na Olivier Ovambe watandukanye na Mukura akayahabwa na Hernandez agomba kuyabyaza umusaruro akagaragariza abafana ndetse n’ubuyobozi bwa Mukura icyo ashoboye ndetse nicyo ashaka ko ikipe ye igeraho.

Byavuzwe kenshi ko impamvu yatumaga Muniru adakinishwa na Ovambe, si uko ari umukinnyi mubi cyangwa w’umuswa ahubwa ngo ni  uko atari we wari wamwizaniye kandi hari abakinnyi yazanye bakina ku mwanya umwe bityo agahitamo kuba aribo aha umwanya Muniru akirengagizwa.

Gusa ariko uyu rutahizamu w’umunya Ghana amaze kwereka umutoza Hernandez ndetse n’abakunzi ba Mukura ko ari rutahizamu wabafasha byinshi muri uyu mwaka w’imikino afatanyije n’abandi bakinnyi ba Mukura byumwihariko barimo abakina basatira bayobowe na Bertrand Iradukunda, Evode Ntwali  ndetse na Frank Lomami.

Nyuma yo gutsinda Gicumbi Fc ibitego bibiri Muniru Abdul aganira n’umunyamakuru wa inyarwanda.com ku myitwarire myiza ari kugaragaza mu kibuga ndetse n’intego ye muri uyu mwaka w’imikino,  yagize ati” Ndishimye cyane kuba ndi guhabwa umwanya wo gukina kandi nkawubyaza umusaruro, mbere sinigeraga mbona amahirwe nkaya yo gukina I,minota nkiyi. Muri shampiyona y’u Rwanda ntibisaba gutsinda ibitego byinshi cyane kugira ngo ube top scorer, kubwange ndashaka gutsinda ibitego 20 muri uyu mwaka w’imikino, nibinashoboka mbe top scorer w’iyi shampiyona”.

Muniru Abdul akaba yinjiye muri barutahizamu bamaze kunyeganyeza incundura ishuro zirenze imwe muri uyu mwaka w’imikino kuko.

Mukura Victory Sport ku munsi wa Gatanu muri shampiyona y’u Rwanda izakira Gasogi United itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND