RFL
Kigali

Nicki Minaj yakoze ubukwe n’umugabo wafunzwe imyaka 11

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2019 11:57
1


Umuraperi uri mu bakomeye ku isi Nicki Minaj yatangaje ko yakoze ubukwe n’umukunzi we Kenneth Petty w’imyaka 41 y’amavuko. Yemeranyije kubana akaramata na Kenneth hashize umwaka umwe batangiye urugendo rw’urukundo n’umunezero.



Nicki yakunze kenshi kuvuga ko Kenneth Petty ari “umugabo” we. Mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, yabwiye isi yose ko ku mazina yari asanganywe yongeyeho irindi zina.

Nicki w’imyaka 36 y’amavuko yavutse yitwa Onika Tanya Maraj, kuri konti ya instagram yashyizeho amashusho agaragaza ingofero y’ibara ry’umweru yanditseho ‘Mrs’ bisobanuye ‘umugeni’ ndetse n’indi ngofero y’ibara ry’umukara yanditseho ‘Mr’ bisobanuye ‘umusore wakoze ubukwe’. 

Yahise avuga ko guhera ku itariki ya 22 Ukwakira 2019, ku mazina ye yongeyeho ‘Petty’ aho azajya yitwa ‘Onika Tanya Maraj Petty’. Inshuti ze barimo na Christina Aguilera baririmbanye indirimbo ‘Beds Of Lies’ bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima atangiye.  

Muri Kanama 2019, Nick Minaj yatangaje ko azakora ubukwe mu minsi 80. Yavugaga ko afite byinshi byo kwitaho harimo no gutunganya album ye nshya ari yo mpamvu 'ntashaka gukora ubukwe buciciritse'.  

Uyu muraperikazi avuga ko yanyuzwe n’uburyo Petty amufatamo kuko atuma yishima. Nick yatangiye gukundana na Petty mu 2018; urukundo rwabo ruvugwa mu itangazamakuru mu Ukuboza 2018.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko Nick Minaj na Petty bamenyanye bakiri bato ariko ntibashyira imbaraga mu rukundo kugeza bakuze. Kuva yatangira gukunda na Petty yabwiwe ko ari umugabo washinjijwe gufata ku ngufu, agasubiza ko atitaye kubivugwa.

Ikinyamakuru Metro.co.uk kivuga ko mu 1995 Kenneth Petty yatawe muri yombi aryozwa gufata ku ngufu, aho yamaze imyaka ine muri gereza.  TMZ nayo ivuga ko Kenneth yamaze imyaka irindwi muri gereza aryozwa kwica umuntu amurashe.

Mu rwego rwo gukomeza umubano we no kwirengagiza ibivugwa, muri Nzeri 2019, Nicki Minaj yavuze ko ‘Nafashe umwanzuro wo kuba mpagaritse muzika kugira ngo nkomeze kwita ku muryango wanjye.’

Nicki Minaj yakanyujijeho mu rukundo na Safaree Samules wakoze ubukwe muri Nzeri 2019 n’umukunzi mushya witwa Erica Mena witegura kwibaruka imfura yabo.

Nicki Minaj yemeje ko yakoze ubukwe na Petty wafungiwe ibyaha bitandukanye

Yakoresheje konti ya instagram atangaza iby'ubukwe bwe na Petty wamwambitse impeta

Umwaka urashize bombi bari mu munyenda w'urukundo

Mu biganiro bitandukanye Nicki Minaj yashimagije umukunzi we

AMAFOTO: The Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tumwizere emmanuer4 years ago
    Tubifuje ishyanihirwe urugo ruhire





Inyarwanda BACKGROUND