RFL
Kigali

Active bahundagaje imitoma idasanzwe ku mukobwa mu ndirimbo “Isi yanjye”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2019 10:38
1


Olvis Mugabo, Derek Sano na Tizzo bagize itsinda rya Active ribarizwa muri ‘Label’ ya New Level bahuriyemo na Yvan Buravan, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, basohoye amashusho y’indirimbo nshya y’urukundo bise “Isi yanjye.”



Itsinda rya Active ryakunzwe mu ndirimbo nka “Udukuryo”, “Lift”, “Aisha”, “Active Love” n’izindi. Iyi ndirimbo yabo nshya bise “Isi yanjye” ije isanganira indirimbo ‘Friend zonze’ yari imaze amezi abiri ku rukuta rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro 95,041.

Uko ari batatu mu ndirimbo “Isi Yanjye” bishyize mu mwanya w’umusore wakunze bahuriza hamwe imitoma bashimagiza umukobwa bagereranyije n’ ‘isi’. Derek agira ati “Icyo nzi cyo ni kimwe n’uko wangeze ku mutima undemerayo umunezero n’ibyishimo bitajya bikama”.

Tizzo Prem amwunganira agira ati “Erega ni wowe nzi. Ni wowe njya mbona. Nta handi nkura utumerodi twiza.” Olvis we aririmba avuga ko ati “Muri miliyoni amagana ni wowe wangeze ku mutima.”

Mu bitekerezo bya benshi bashima Active ku bw’ubutumwa bwiza banyujije muri iyi ndirimbo, bahuriza ku kuvuga bati “Ni indirimbo nziza irenze uko umuntu ayitekereza.” Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yafashwe na Bernard Bagenzi.

Active basohoye amashusho y'indirimbo nshya bise "Isi Yanjye"

Active mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Isi Yanjye"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ISI YANJYE" Y'ITSINDA ACTIVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janvier 4 years ago
    Iyi ndirimbo ni nziza pe . Icyo mbaza active ko ntarumva indirimbo zihimbaza lmana ? Nazo ziba zikenewe mumuryango nyarwanda murakoze





Inyarwanda BACKGROUND